skol

Rayon Sports yamaze gutandukana na Jonathan Rafael da Silva

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwirukana rutahizamu wayo Jonathan Rafael da Silva nyuma yo kutitwara neza mu mikino 7 yahawe muri shampiyona ntabashe kubona igitego no kugaragaza ubuhanga.

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda kuwa 1 Ukuboza 2018, yari yitezwe na benshi mu bafana ba Rayon Sports yaje ari ku rwego rwo hasi ntiyabasha kwitwara neza mu mikino imwe n’imwe ya Rayon Sports.

Guhera ku mukino wa APR FC yinjiye asimbuye kugeza mu mukino Rayon Sports iheruka kumukinisha,ntiyitwaye neza byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports butandukana nawe kugira ngo budakomeza kumutakazaho amafaranga ntacyo abafasha.

Jonathan yakiniye Rayon Sports imikino irindwi isoza igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, irimo uwa APR FC, AS Muhanga, Espoir FC, Police FC, Amagaju FC, Musanze FC, Kirehe FC na Marines FC ariko ntiyashoboye gutsinda igitego cyangwa gutanga umupira ukibyara.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,umusaruro muke watumye Rayon Sports ifata umwanzuro wo gutandukana na Jonathan cyane ko nta masezerano y’igihe kirekire yari afite.

Jonathan wagaragaye mu bafana ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles ibitego 2-0 ku munsi w’ejo yamaze kubwirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kwishakira indi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa