skol
fortebet

Rayvanny uherutse gutwika inzu yatwitse n’imodoka bitangaza benshi

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Tanzania wamamaye nka Rayvanny nyuma y’uko atwitse inzu ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ’I Miss You’ yakoranye na Zuchu yongeye gutwika imodoka mu mashusho y’indirimbo ye nshya bitangaza benshi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ukiri muto akomeje gukora ibintu bigatangaza benshi bitewe n’amafaranga akomeje gushora mu ndirimbo ze.

Ubwo yatwikaga inzu mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo’I miss you’ abantu benshi batekereje ko byaba atari ukuri ariko uyu muhanzi yaje kubihamya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse avuga ko yayubatse nubundi ariyo ntego.

Nyuma y’igihe gito iyo ndirimbo igiye hanze kuri ubu yasohoye indi yise’Te Quiero’ yakoranye na Mario nayo ayigaragaramo atwika imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Aliteza ifite agaciro k’amafaranga agera muri Miliyoni 2.5Rwf.

Rayvanny ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ya Wasaf ariko bikaba bivugwa ko kuri ubu arimo atarimo kuko isaha ni isaha ushobora gusaanga yayivuyemo cyane ko amakuru yatangiye kuvugwa ko yaba yaravuyemo ariko bombi bakaba nta numwe urabitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa