skol
fortebet

RDC:Abagizi ba nabi batwitse inzu n’imodoka bya Fally Ipupa

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abagizi ba nabi bataramenyekana batwitse inyubako n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa kuri ubu uri kubarizwa mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Abatangabuhamya babonye biba, babwiye itangazamakuru ry’i Kinshasa ko ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa 28 Gashyantare 2023 ari bwo habaye igikorwa cyo gutwika inzu n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa.

Bakomeza bahamya ko Polisi yo muri iki gihugu yahise itabara byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Fally Ipupa ari kubarizwa mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori byateguwe na Perezida Emmanuel macron, bisobanuye ko yatwikiwe atari iwe.

Hari amakuru avuga ko abatwikiye uyu muhanzi bashobora kuba ari abatishimiye ko yitabiriye ibirori yatumiwemo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Uku kutishima byaturutse ku kuba Perezida w’u Bufaransa ataragaragaza ko ashyigikiye Leta y’i Kinshasa mu gushinja u Rwanda kuyitera binyuze mu mutwe wa M23.

Ibitekerezo

  • Ni imitwe yabazayirwa iba yapanzwe na Cyisecyedi.
    Ariko abantu bose baziko ari iwe uba wabikoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa