skol
fortebet

RDF yagabiye inka itsinda ry’abahanzi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 27, Jun 2026

RDF yagabiye inka itsinda ry'abahanzi

Sponsored Ad

skol

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyikirije itsinda ry’abahanzi rya Ubutwari Artists Group inka enye, mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu gukangurira Abanyarwanda indangagaciro z’Ubutwari no gukunda igihugu binyuze mu bihangano byabo.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, usohoza isezerano ryari ryaratanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS), Gen MK Mubarakh.

Inka zashyikirijwe iri tsinda n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire hagati y’Ingabo n’Abaturage, Col Désiré Migambi Mungamba, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Umuhango wabereye ku Ishuri rya Kigali Infants School riherereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Col Migambi yashimye uburyo Ubutwari Artists Group yakoresheje ubuhanzi n’umuziki mu gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe, ubunyangamugayo n’ubwenegihugu buboneye.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda, ashimangira ko RDF izakomeza gushyigikira gahunda zihuza abaturage no guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n’iterambere rirambye.

Yanibukije Abanyarwanda ko buri wese afite inshingano zo kugira uruhare mu kubaka igihugu, akoresheje impano, ubumenyi cyangwa umwuga akora.

Mu izina rya Ubutwari Artists Group, Kamana Kalimba John yashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’ubuyobozi bwa RDF, ku nkunga n’icyizere bakomeje kugirira ibikorwa byabo.

Yavuze ko izo nka bahawe zizabongerera imbaraga zo gukomeza gukoresha ubuhanzi nk’igikoresho cyo kwimakaza gukunda igihugu, kubungabunga indangagaciro z’Abanyarwanda no gutanga umusanzu mu guteza imbere ubumwe n’iterambere ry’igihugu.

Ubutwari Artists Group imaze igihe itegura ibitaramo n’ibihangano bigamije gukangurira Abanyarwanda indangagaciro z’Ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’igihugu, ibikorwa byakomeje gushimwa n’inzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa