Umuhanzi wo muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema, yavuze ku mpamvu yatumye atandukana n’uwahoze ari umukunzi we Justine Skye, agaragaza ko hari ibibazo by’imibanire byari byaragiye bibasira urukundo rwabo.
Mu kiganiro yagiranye na Korty EO, Rema yavuze ko nubwo urukundo rwabo rwari rumeze neza mu ntangiriro, rwaje kugera aho rujya mu makimbirane ashingiye ku kutizerana no kugenzuranwa cyane. Yavuze ko ibyo byatumaga yumva nta mahoro afite, cyane cyane nyuma y’iminsi aba ari mu kazi kenshi kamushyiraho igitutu.
Uyumuhanzi yavuze ko yageraga mu rugo yiteze kuruhuka, ariko agasanga na ho hari arakirizwa ibibazo n’amakimbirane bihoraho, bikamugora kubyihanganira kugeza afashe icyemezo cyo guhagarika urukundo.
Rema yakomeje avuga ko icyo gihe yumvaga akeneye ituze no kwita cyane ku muziki we kurusha gukomeza urukundo rwari rumaze kugira ibibazo byinshi.
Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2021 nyuma yo gukorana mu mishinga y’umuziki, cyane cyane indirimbo “Twisted Fantasy”. Nyuma bakomeje kugaragara hamwe mu bihe bitandukanye mu 2023 na 2024, ariko nyuma baza gutandukana bucece kugeza Rema asobanuye uko byagenze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *