skol

Rema na Ayra Starr baravugwa mu rukundo

Yanditswe: Sunday 19, Oct 2025

featured-image

Abahanzi bakomeye muri Afurika y’iburengerazuba bo muri Nigeria, Rema na Ayra Starr, bakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ko bashobora kuba bari mu rukundo.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’amashusho n’amafoto byagaragaje bombi bishimanye mu birori, baririmbana ku rubyiniro.

Bimwe mu byatumye inkuru ikwirakwira cyane ni igihe Ayra Starr yaririmbaga mu gitaramo cya Global Citizen Festival aho yatumiye Rema ku rubyiniro, bituma abafana batangira gutekereza ko hari ikindi kirenze ubucuti hagati yabo.

Ikindi kintu cyateye impaka nyinshi ni “kiss” bahanye ku rubyiniro mu gitaramo cya Global Citizen Festival, aho bamwe mu bafana babibonye nk’ikimenyetso cy’urukundo. Nyamara, abandi basobanuye ko nta birenze ibyabaye bari ku rubyiniro.

Aba bombi kandi baheruka guhurira mu ndirimbo bise “Who’s Dat Girl”, yanaherekejwe n’amafoto yatumye benshi babibazaho. Muri aya mafoto Rema hari aho agaragara anywa itabi Ayra Starr ameze nk’uri kumushungera mu gihe hari n’aho uyu musore aba afashe uyu mukobwa mu buryo budasanzwe.

Kugeza ubu nta bimenyetso byizewe cyangwa ibivugwa n’aba bahanzi ubwabo byagaragaje neza ko Rema na Ayra Starr bari mu rukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa