skol
fortebet

Reyntjens Mu Majwi Y’Impaka Nyuma Yo Kubazwa Uko Anenga U Rwanda ataruzi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 23, Jun 2026

Reyntjens Mu Majwi Y'Impaka Nyuma Yo Kubazwa Uko Anenga U Rwanda ataruzi

Sponsored Ad

skol

Umuhanga mu mateka na politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Filip Reyntjens, yongeye kuvugwaho nyuma yo kubazwa uko akomeza kunenga u Rwanda kandi amaze imyaka myinshi atarugenderera.

In’amateka by’akarere, mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa 22 Kamena 2026. Yagaragaje ko hari abantu bakunze gutanga ibitekerezo ku Rwanda nyamara batarugiramo ubuzima bwa buri munsi cyangwa ngo barusure kenshi.

Mu butumwa bwe, Golooba-Mutebi yibajije niba Reyntjens ashobora kuba afite ishusho nyakuri y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ko amaze imyaka irenga mirongo itatu atarukandagiramo nk’uko bamwe babivuga.

Icyakora, ubwo yasubizaga, Reyntjens ntiyigeze asobanura igihe aheruka gusura igihugu cyangwa uko akurikirana impinduka zacyo. Ahubwo yavuze ko abantu baba mu Rwanda badashobora kuvuga ibyo batekereza mu bwisanzure kubera impamvu z’umutekano n’igitutu cya politiki.

Reyntjens amaze imyaka myinshi ari umwe mu bantu bakunze kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda, cyane cyane ubwa Perezida Paul Kagame. Mu nyandiko n’ibitabo yagiye asohora, akunze kuvuga ko igihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu ndetse akagaragaza amakenga ku makuru yerekeye iterambere ryacyo.

Amateka ye mu Rwanda asubira inyuma mu myaka ya za 1970, ubwo yari yaroherejwe n’iyo yari Kaminuza ya Antwerp kwigisha amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma yaje kugirana umubano wa hafi n’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana, aho yagize uruhare mu mirimo itandukanye y’ubujyanama.

Bamwe mu bamukurikirana bavuga ko imyandikire ye ku Rwanda yakomeje kurangwa n’ukunenga cyane ubuyobozi bwashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamushyigikiye bo bavuga ko ari uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo nk’umusesenguzi wa politiki, mu gihe abamunenga bavuga ko akenshi atanga imyanzuro idashingira ku bimenyetso bihagije cyangwa ku makuru avuye imbere mu gihugu.

Impaka ku ruhare rwa Reyntjens mu busesenguzi bw’u Rwanda zikomeje kuba ingingo ikunze kugarukwaho, cyane cyane igihe hatangajwe ibitekerezo bye ku miyoborere n’iterambere by’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa