skol
fortebet

RIB yahagurukiye abakomeje kwiyitirira Buravan basaba abantu amafaranga yo kwivuza

Yanditswe: Friday 05, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu batandukanye basaba gukurikirana umuntu uri kwiyitirira Yvan Buravan agasaba amafaranga yo kumufasha kwivuza.

Sponsored Ad

Mu birego RIB yakiriye, harimo iby’abantu bamaze kuyatanga nyuma bakaza gutahura ko ibyo babwiwe atari ukuri.

RIB ivuga ko ibyaha nk’ibi bikunze kugaragara iyo hari umuntu uzwi wagize ikibazo runaka ku buryo ba rusahuriramunduru bahita bafatirana abantu mu marangamutima yabo bakabatwara amafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kugira amakenga mbere yo batanga amafaranga.

Ati “ Gufasha si bibi ariko ni byiza ko umuntu yajya abanza kugenzura akamenya ko uwo agiye gufasha ari we koko. Abantu bakwiriye kwirinda gukoreshwa n’amarangamutima kuko nibwo buryo abashuka abandi bakoresha."

Yasabye niba hari abandi bantu batwawe amafaranga, ko bakwegera RIB bagatanga amakuru abo bantu bagakurikiranwa.

Yakomeje agira ati “RIB irihanangiriza abo bantu biyitirira amazina y’abandi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ni icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro w’abantu akenshi usanga giherekejwe n’ikindi cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uzafatwa azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Umwe mu bantu bo mu muryango wa Yvan Buravan, yabwiye IGIHE ko nta bikorwa byo gukusanya amafaranga yo kumuvuza bakoze cyane ko n’umwanzuro wo kujya kumuvuriza hanze wafashwe ku munota wa nyuma.

Ati "Ntabwo byigeze bibaho [gukusanya inkunga] cyane ko n’icyemezo cyo guhita ajya hanze kwivuza cyabaye mu kanya gato, na we ubwe ntabwo yari kuri telefoni ku buryo yabikora. Nta bihari. Ntabwo twigeze dusaba inkunga."

"Ubutumwa twatanga ni uko abantu bajya baba maso, ibintu biba byose hari inzira binyuramo. Gusa ntitwabura gushimira abantu badushyigikiye, hari abatwegereye ubwabo, Yvan hari ubutumwa yatanze abashimira, ashimira Guverinoma n’abandi bose harimo n’abakomeje kumusengera. Ariko abo basaba inkunga ntabwo tubazi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa