RIB yanenze abakwirakwiza amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, inatanga ingero za bamwe
Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije umukobwa witwa Jacky umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo y’urukozasoni runaburira abamuha umwanya ko babireka cyangwa se bakazisanga bafatiwe izindi ngamba zikakaye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza. Yavuze ko agaya cyane abaha umwanya uyu mukobwa ukunze kuvuga amagambo ataboneye.
Ati “Njye nabanza kugaya abamutunga ‘micro’. Nahoze ndeba ‘Iris’ imukoresha ibiganiro. Mumumbarize muti ‘biriya nibyo yumva yageze ku Banyarwanda?’. Nawe erega ngo asigaye ahamagaza ikiganiro n’itangazamakuru! Muze kureba ‘micro’ zari zimuri imbere. Abo nibo nagaya n’ababikwirakwiza.”
Dr. Murangira avuga kuri Jacky yagaragaje ko ibyo umuntu avugira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza uwo ariwe nta gushidikanya. Bikerekana ikigero cy’indero ye, uwo ari we, ikinyabupfura afite ku Banyarwanda n’ibindi.
Ati “Hanyuma mwebwe mwitwa ko mwasomye, biriya nibyo mwumva mwageza ku Banyarwanda? Abo ngaya ni abo. Ariko noneho nabo ndabihanangiriza, biriya ni ugukwirakwiza ariya mafuti. Ni mwe mumuha rugari, ariko turaza kubihagurukira. Ni ukuri. Niba biriya bintu by’umwanda aribyo mugiye kujya mushyira hanze, mwarangiza mugahereza ababareba nabyo turaza kubihagurukira.”
Yakomeje agira ati “Uwo uri we wese mu gihe ufite ‘camera’ cyangwa se imbuga nkoranyambaga, hari inshingano ufite ku baturage, z’uko udakwiriye gukwirakwiza uriya mwanda. Abantu bakabiseka…ukumva yagiye kuri ‘space’.”
Yakomeje avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga inama yabagira ari ukuzikoresha neza, bubaha abanyarwanda. Agaragaza ko amatiku adacuruza.
Ati “Buriya gucuruza amatiku, ni nk’umuriro w’ibipapuro, uraka…nyuma y’amasegonda ukazima. Hari abo twabonye bavuye mu nzira. Buriya iyo utashye wiriwe muri biriya ubwira abana bawe ko uvuye mu biki? Uzi ko mu bantu uha uriya mwanda n’abana bawe barimo? Byanga bikunze!”
Jacky amaze igihe kinini avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa yatangiye ashyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri, mu mwaka ushize.
Nyuma yagiye yumvikana mu biganiro avuga amagambo y’urukozasoni.
Uyu mukobwa ubu ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhimba ikinyoma cy’uko yambitswe impeta, ubu akaba yagarutse yandagaza umugabo witwa Stivo bivugwa ko yari yayimwambitse, amuvugaho amagambo akomeye yerekeye amabanga yo mu gitanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *