skol
fortebet

RIB Yemeje Amakuru ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati Yatawe muri Yombi

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa yatawe muri Yombi acyekwaho icyaha cyo gusambanya Umuwana

Sponsored Ad

KANDA HANO WUMVE UMUVUGIZI WA RIB YEMEZA AMAKURU KO NDIMBATI YAFUNZWE

Nkuko umuvugizi wuru rwego Murangira B. Thierry yabitangarije UMURYANGO, yahamije ko Ndimbati afunzwe akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Rwezamenyo.

Ati"Nibyo koko RIB yafashe Umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati w’Imyaka 51, Acyekwaho icyaha cyo gusambanya Umwana. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo Iperereza rirakomeje ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubugenzacyaha."

RIB yongeyeho ko yihanangiriza Abantu bose bafite imigambi yo gusambanya Abana bitazabahira. Ati" Ntago birangira neza, yaba kuruhande rw’Uwasambanyije cyangwa se Uwasambanyijwe."

RIB yongeye kwihanangiriza Ibyamamare ko bigomba kwitwararika cyane kucyaha cyo gusambanya abana. ati"Rwose bikojeje isoni, abitwa ibyamamare bifatirwaho ikitegererezo nabenshi, ntago bikwiye rwose"

Murangira akomeza avuga ko abana bafatiranywa ni ntege nke zabo, bagakoresha uburyo bwinshi kugira ngo babagirire ikizere ubundi bakabasambanya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa