skol

Rick Ross yabonye uruhushya rwo gutwara ku myaka 45

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 September 2021

Umuraperi w’umuherwe Rick Ross ari mu byishimo byinshi by’uko yahawe uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga nyuma y’igihe kinini ntarwo agira. Rick Ross utunze imodoka zirenga 90 avuga ko atabashaga gutwara n’imwe muri zo kuko atari abyemerewe ndetse ko yanatsinzwe inshuro nyinshi ibizamini bimuhesha uru ruhushya, gusa kuri ubu yabigezeho.


William Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross mu muziki ni umwe mu baraperi bakomeye muri America akaba n’umuherwe utunze akayabo ka miliyoni 45 z’amadolari. Yahishuye ko yabonye uruhushya rumwemerera gutwara imodoka nyuma y’igihe kinini ntarwo agira. Uyu muraperi yavuze ko yakoze ibizamini byo mu muhanda inshuro nyinshi atsindwa gusa kuri ubu yaruhawe.

Mu kiganiro Good Morning America kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS, Rick Ross wari umutumirwa yavuze byinshi bitari bisanzwe bizwi ku buzima bwe harimo nko kuba atunze imodoka nyinshi zirenga 90 gusa akaba atarabashaga gutwara n’imwe muri zo. Mu magambo ye yagize ati: ’’Ntunze imodoka zirenga 90 ariko nta n’imwe nabashaga gutwara kuko nahoranaga umuntu untwara buri munsi kuko nta ruhushya nagiraga’’.

Yakomeje agira ati: ’’Abantu benshi bo muri Miami na Atlanta bakundaga kumbona ntwawe n’umushoferi bakagirango ni bya bindi by’abasitari badakunda kwitwara, gusa njyewe mu by’ukuri nuko ntaruhushya nagiraga’’.

Abajijwe impamvu nta ruhushya yagiraga kandi atunze imodoka nyinshi, Rick Ross yasubije ati: ’’Nakoze ibizamini inshuro nyinshi ndatsindwa ngera aho ndabireka mpitamo gushaka shoferi, gusa nyuma nza kongera gukora ikizamini kuko nashakaga kwereka abana banjye ko Se atari umuntu ucika intege byoroshye maze mpita nsinda noneho’’.

Uretse kuba yabivuze kuri televiziyo Rick Ross yanabishyize mu gitabo aheruka gusohora cyitwa ’The Perfect Day To Boss Up’’ aho yabwiye abantu ati’’Ntibizaguce intege igihe ushaka ikintu ntukigereho ako kanya ukiri muto, reba nkanjye nabonye uruhushya rwo gutwara mfite imyaka 45, kuba narabishatse kuva cyera nkabibura ntibyatumye mbireka burundu’’. Kugeza ubu Rick Ross yavuze ko afite ibyishimo kuba yabonye uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga.

Ref:thesource.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0

Platini P yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Sierra Leone

Umuhanzi Platini P uhagaze neza mu muziki Nyarwanda yatumiwe mu...
20 October 2021 0

Symphony Band iri gutegura igitaramo cy’amateka yatumiyemo Ric...

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacurunzi rya Symphony Band ryateguye igitaramo...
20 October 2021 0

Amazina y’urukundo The Ben arikwita umukunzi we Miss Pamella[AMAFOTO]

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Miss Pamella bakomeje kuryoherwa n’ubuzima...
20 October 2021 0

Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi...

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha izina rya Bruce Melodie mu muziki,...
19 October 2021 0

Meddy yabwiye ijambo rikomeye The Ben nyuma yo kwambika Impeta Miss...

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Ukwakira 2021 mu masaha y’umugoroba , nibwo...
19 October 2021 0