skol
fortebet

Rico Swavey uzwi muri Big Brother Naija yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Patrick Fakoya wamenyeknye nka Rico Swavey, wamamaye cyane muri Big Brother Naija ubwo yabaga ku nshuro ya gatatu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.

Sponsored Ad

Inshuti ze za hafi zivuga ko yazize impanuka y’imodoka yabereye i Lagos ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira akomereka bikabije, abanza kujyanwa mu bitaro bigerageza kumwitaho, ariko birangira apfuye.

Abari bashinzwe kureberera inyungu z’uyu musore bahamije urupfu rwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, aho bagize bati "Turamutakaje, dutakaje umuhungu wacu."

Rico Swavey yari umunyamategeko, akaba umuhanzi n’umukinnyi wa filime wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ariko yari azwi cyane nk’umwe mu babaye muri Big Brother Naija saison ya gatatu.

Uyu musore wavutse mu 1993, nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza ya Babcock ahita yinjira mu buhanzi, ari nabwo bwamufashije kwitabira Big Brother Naija.

Yavuye muri icyo kiganiro abaye icyamamare ahita yinjira mu bya sinema, aho azwi cyane muri filime y’ruhererekane yitwa ’Life101’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa