
Patrick Fakoya wamenyeknye nka Rico Swavey, wamamaye cyane muri Big Brother Naija ubwo yabaga ku nshuro ya gatatu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.
Inshuti ze za hafi zivuga ko yazize impanuka y’imodoka yabereye i Lagos ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira akomereka bikabije, abanza kujyanwa mu bitaro bigerageza kumwitaho, ariko birangira apfuye.
Abari bashinzwe kureberera inyungu z’uyu musore bahamije urupfu rwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, aho bagize bati "Turamutakaje, dutakaje umuhungu wacu."
Rico Swavey yari umunyamategeko, akaba umuhanzi n’umukinnyi wa filime wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ariko yari azwi cyane nk’umwe mu babaye muri Big Brother Naija saison ya gatatu.
Uyu musore wavutse mu 1993, nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza ya Babcock ahita yinjira mu buhanzi, ari nabwo bwamufashije kwitabira Big Brother Naija.
Yavuye muri icyo kiganiro abaye icyamamare ahita yinjira mu bya sinema, aho azwi cyane muri filime y’ruhererekane yitwa ’Life101’.
We lost him.... We lost our boy 💔#RIPrico #RIPricoswavey pic.twitter.com/6HfbzBN441
— Rico Swavey 🇳🇬🇺🇸 (@iamricoswavey) October 13, 2022
Hello everyone, Rico Swavey is not disposed to handle his socials right now as he was involved in a ghastly accident and is currently on life support. While his situation is critical and doctors are on him, We implore your support and prayers.
Signed:
Management.— Rico Swavey 🇳🇬🇺🇸 (@iamricoswavey) October 12, 2022
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *