Rihanna mu gahinda ko kubura umuvandimwe wishwe arashwe
Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017
Umuhanzikazi Rihanna ari mu kababaro gakomeye ko gutakaza mubyara we witwa Tavon Kaiseen Alleyne warashwe nyuma yo kwizihiza noheri bari kumwe aho uyu yarashwe ari gutembera muri Barbados aho uyu Rihanna avuka.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Umbrella,Rude Boy,What’s my name n’izindi,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto ari kumwe n’uyu mubyara we ndetse anandika amagambo agaragaza agahinda yatewe no kumva iyi nkuru mbi y’urupfu rwe. (…)
Umuhanzikazi Rihanna ari mu kababaro gakomeye ko gutakaza mubyara we witwa Tavon Kaiseen Alleyne warashwe nyuma yo kwizihiza noheri bari kumwe aho uyu yarashwe ari gutembera muri Barbados aho uyu Rihanna avuka.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Umbrella,Rude Boy,What’s my name n’izindi,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto ari kumwe n’uyu mubyara we ndetse anandika amagambo agaragaza agahinda yatewe no kumva iyi nkuru mbi y’urupfu rwe.
Yagize ati “Uruhukire mu mahoro ,siniyumvisha ko twari kumwe ku munsi w’ejo ndi mu biganza byawe.Sinamenye ko ariwo munsi wa nyuma numvise ubwuzu bw’umubiri wawe.Ndagukunda cyane."
Uyu Allayne wari ufite imyaka 21 y’amavuko yarashwe amasasu menshi n’umugizi wa nabi mu ijoro ryo ku wa kabiri,ubwo yarimo atembera mu gace kitwa St Micheal.
Rihanna ufite agahinda kenshi yatanze ubutumwa bukomeye ku bashinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi aho nyuma yo kwandika ariya magambo twavuze yongeyeho ko isi ikwiye guhagurukira kurwanya ubugizi bwa nabi.
Rihanna yasabye ko isi yose yahagurukira kurwanya ubugizi bwa nabi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *