skol
fortebet

Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bibarutse imfura yabo y’umuhungu

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Rihanna n’umukunzi we A $ AP Rocky bamaze kwitwa ababyeyi ni akumugaragaro .

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna hamwe n’umukunzi we A$AP bamaze kwibaruka imfura yabo, umwana w’umuhungu.


Amakuru dubikesha ikinyamakuru cya TMZ, aravuga ko Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bamaze kwibaruka imfura yabo, umwana w’umuhungu bibarutse ku ya 13 Gicurasi 2022 mu mujyi wa i Los angeles .


Kugeza ubu ntiharamenyekana izina ry’umwana.

Rihanna na A$AP Rocky baherukaga kugaragara mu ruhame i Los angeles tariki 9 Gicurasi, ubwo bizihizaga umunsi w’umubyeyi w’umugore “Mother’s Day” ubwo basangiriraga ahitwa Giorgio Baldi.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo aba bombi batangaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo, amakuru yasamiwe hejuru cyane n’abafana babo.

Ugutwita kwa Rihanna kw’imfura ye na A$AP kuzahora kwibukirwa ku myambarire ye idasanzwe, yaranzwe ahanini no kwambara imyenda igaragaza inda ye, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe ku bagore batwite.

Ibi bihe kandi bizahora byibukirwa k’ukuntu hejuru y’ibyishimo byabo byo kwitegura imfura yabo, batatandukanye n’ibibazo ubwo umukunzi we yafungwaga n’ubwo nyuma yaje kurekurwa. Hejuru y’ibyo bibazo, Rihanna ntiyigeze atererana umukunzi we A$AP nawe wamugumye hafi kugeza kuri ibi byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

Sorce:tmz.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa