skol
fortebet

Rihanna na ASAP Rocky bahishuye aho bashaka kurera umwana wabo

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka Rihanna nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura we n’umukunzi weAsap Rocky barateganya kwimuka bakajya kumurerera ku cyirwa cya Barbados aho imiryango yabo bombi ituye.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Sunday Mirror kivuga ko Rihanna na Asap Rocky bateganya kuba i Los Angeles mu gihe cy’amezi atatu ubundi bombi bagahita bimuka nk’umuryango bakajya gutura ku cyirwa cya Barbados aho bifuza kurerera umwana wabo w’imfura baherutse kwibaruka.

Iki kinyamakuru kivuga ko Rihanna akunda Barbados cyane nkahantu yakuriye akaba yifuza kuharerera umwana we cyane ko umuryango we n’uwa Asap Rocky ariho utuye.

Amakuru avuga ko kandi Rihanna na Aap Rocky bateganya gukorera ubukwe bwabo kuri iki kirwa cya Barbados mu gihe cya vuba.

Aba bombi bibarutse imfura yabo y’Umuhungu kwa 13 Gicurasi 2022 ,mu mujyi wa i Los angeles .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa