skol
fortebet

Rihanna yagarutsweho mu kirego cya Chris Brown

Yanditswe: Thursday 01, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Imibanire mibi ya Chris Brown n’abakunzi be ba kera, Rihanna na Karrueche Tran, kimwe n’amateka y’ibyaha yakoze, birimo gukoreshwa nk’ibimenyetso bimushinja mu rubanza yarezemo ibigo byashyize hanze filime igaruka ku byaha bye byo gufata ku ngufu abagore.

Sponsored Ad

Nk’uko In Touch yabitangaje abatunganyije filime mbarankuru yasohotse mu 2024 yitwa “Chris Brown: A History of Violence”, hamwe na Warner Bros., ifite Discovery yerekanye iyo filime, bashyikirije urukiko ibimenyetso bishya, mu rwego rwo gusaba ko ikirego cya Chris Brown yatanze avuga ko bamusebeje cyateshwa agaciro.

Chris Brown w’imyaka 35 yareze aba batunganyije iyo filime n’isosiyete yanyujijweho, hamwe n’umugore umwe wari warigeze kumurega ko yamufashe ku ngufu ariko urubanza rukaza guteshwa agaciro, abashinja kumusebya no kumutera ihungabana rikabije. Icyo gihe yasabaga indishyi y’akababaro ya Miliyoni $500[arenga miliyari 700 Frw].

Uyu muhanzi yavuze ko muri iyo filime bamwise ku buryo butari bwo ko ari ‘umuntu ufata ku ngufu kenshi, akabigira umuco ndetse n’uhohotera abandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, abakorakora ku ngufu, abatera ubwoba cyangwa akabashyira mu bikorwa byerekeye imibonano mpuzabitsina batabishaka’.

Yavuze ko iyo filime yagaragayemo umugore wamureze mbere ko yamufashe ku ngufu ikirego cye kigateshwa agaciro muri Kanama 2022. Yavuze ko n’ubwo uyu mugore yagaraweho ibinyoma, abatunganyije filime babyirengagije bakamushyiramo.

Nk’uko In Touch yabanje kubivuga mbere, Warner Bros. n’abatunganyije iyo filime bahakanye ibyaha byose baregwa.

Kuri ubu, mu nyandiko nshya bashyikirije urukiko, Warner Bros. n’abatunganyije filime bashyizemo ibinyamakuru byinshi byagiye bitangaza inkuru ku bibazo by’amategeko byagiye bivugwa kuri Chris Brown mu myaka ishize.

Abaregwa berekatse urukiko inyandiko zerekana ko Chris Brown yigeze gufatwa kubera ihohotera ryo mu rugo nyuma yo gukubita Rihanna w’imyaka 37 bakundanye.

Icyo gihe Chris Brown yemeye icyaha cy’ihohotera rikabije. Binyuze mu masezerano yagiranye n’ubushinjacyaha, yahanishijwe imyaka itanu y’igihano gisimbura igifungo hamwe n’amahugurwa ku ihohotera ryo mu ngo. Rihanna yigeze gutangaza ko yababariye uyu muhanzi kuri iryo hohotera.

Indi nkuru yashyikirijwe urukiko yavugaga ku cyemezo cyo mu 2017 cy’urukiko cy’imyaka itanu cyatanzwe kibuza uyu muhanzi kwegera Karrueche w’imyaka 36 nawe bakundanye. Abatunganyije iyo filime kandi bagaragaje inkuru ivuga ku ntonganya bivugwa ko Chris Brown yagiranye n’umuhanzi Frank Ocean.

Undi uregwa witwa Michelle Taylor wagaragaye muri iyi filime atanga ubuhamya, nawe yahakanye ibivugwa na Chris Brown mu kirego cye.

Chris Brown kugeza ubu ntacyo aratangaza ku kuba Rihanna na Karrueche baragarutsweho muri iki kirego gishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa