skol
fortebet

Rihanna yongeye kugaragaza isura y’umwana we(Amafoto)

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukunzwe na benshi ku Isi wamamaye nka Rihanna yongeye kugaragaza isura y’umwana we ndetse n’umukunzi we Asap Rocky bitegura kubyarana umwana wa kabiri.

Sponsored Ad

Rihanna yongeye kugaragaza umwana we ku nshuro ya kabiri kuko Kuva muri Werurwe mu 2022 ubwo yibarukaga uyu mwana w’imfura atakunze kumwerekana uretse inshuro imwe gusa ubwo yashyiraga amafoto ye n’amashusho ye ku rubuga rwe rwa Tik Tok.

Mu mafoto mashya ya Rihanna ari kumwe n’imfura ye hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky yasohotse mu kinyamakuru British Vogue, yabagaragaje mu isura nshya ndetse Rihanna nawe yayasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko umwana we ari mwiza kandi ko amwishimiye.

Uyu muhanzikazi agaraje aya mafoto nyuma y’iminsi mike agaragaye ku rubyiniro aho yaririmbye mu mikino izwi nka ‘Super Browl ari naho yahishuriye abakunzi be ko we n’umukunzi we Asap Rocky bari kwitegura kwibaruka umwana wa kabiri.

Iyi niyo nshuro ya mbere umwana w’icyamamare asohotse mu kinyamakuru nkiki.Uyu muryango wakiriye uyu mwana wabo muri Gicurasi 2022

Uyu muhanzikazi ngo yishimiye kuba umubyeyi ndetse ngo yiteguye kubyara abandi bana benshi nyuma y’uyu wa kabiri uzavuka mu mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa