skol
fortebet

Rocky Kirabiranya yakoze Ubukwe? Cyangwa ni Indirimbo? {AMAFOTO}

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwizeyimana Marc wamamaye cyane nka Rocky Kirabiranya mu Gasobanuye gkunzwe nabatari bacye yapfukamye imbere y’Umukobwa amwambika impeta.

Sponsored Ad

VIDEO: UBUKWE BWA ROCKY KIRABIRANYA? BENSHI BAGUYE MUKANTU||UYU MUSORE NTASANZWE

Amafoto yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Rocky Kirabiranya mu byishimo byinshi imbere y’ikizungerezi cy’Umukobwa apfukamye ari kumwambika impeta.

Ifoto igaragaza Rocky Yambika impeta Umukobwa
Hakaba hari n’andi agaragaza Uwizeyimana ari kumwe n’Umukobwa yambitse impeta yambaye ikanzu y’Ubukwe.

Rocky biravugwa ko yakoze ubukwe mu Ibanga rikomeye

Ku ikubitiro yashyizwe hanze n’umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda uzwi nka The Cat Babalao aho yashimangiraga ko Rocky agumura abandi ngo bareke ubukwe nyamara we bikaba bivugwa ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

Yagize ati"HARYA NGO MWANZE IGIKWEEEEEEE??? KWEKWEE, ABAKOBOYI MU GIKARI BARIMO BARABAGA NTA MPUHWE NAMWE MURAHO NGO MWANZE IGIKWE"

Umukobwa yari yishimye bigaragara

Ntawakemeza amakuru ko Rocky yaba yakoze ubukwe, dore ko ubwo twakoraga iyi nkuru nyirubwite twagerageje kumuhamagara nyamara inshuro zose numero ye ntiyakunze.


Bivugwa ko kadafi na Papa Cyangwe bari babukereye

Inshuro Nyinshi Uwizeyimana Marc yumvikanye kenshi ashishikariza abasore n’Urubyiruko muri rusange kudakora ubukwe ndetse ari naho hakomotse imvugo ngo nta GIKWE iharawe n’urubyiruko muri iyiminsi.

Biravugwa kandi ko ari agakino gateguye ko kumenyakanisha indirimbo iri gukorwa bivugwa ko ari iya Papa Cyangwe na Social Mula izasohoka mu minsi ya vuba, aho mumashusho yayo hazagaragaramo iki cyamamare Rocky.

Muri iyiminsi binagezweho cyane mu Rwanda aho mbere yuko ushyira hanze igikorwa runaka cyane mu myidagaduro ukora ikintu abantu batatekerezaga kugira ngo uvugwe cyane noneho cya gikorwa cyawe cyizaze gisanga ukiri mu matwi yabantu.

Mu minsi ishize ubwo indirimbo ya Meddy ’My Vow’yasohokaga yifashe aka videwo k’amasegonda 54 yongera gukangurira urubyiruko ko indirimbo iri kubica bigacika mu Rwanda itagomba kubarangaza bakaba bakora Ubukwe. aho yakoresheje imvugo ngo Nta Kudohoka


Biravugwa ko kaba ari agakino kateguwe abandi bagahamya ko ari amashusho y’indirimbo itarasohoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa