Ronwen Williams yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura n’Amavubi
Yanditswe: Monday 13, Oct 2025
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Ronwen Williams, yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura n’u Rwanda, ahamya ko ari umukino bagomba gutsinda byanze bikunze kandi bagifite icyizere cyo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ni bwo muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Mbombela Stadium, hazabera umukino w’Umunsi wa 10 mu Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Icyizere cya Afurika y’Epfo cyo kuzakina Igikombe cy’Isi, giherutse gukomwa mu nkokora na Zimbabwe yayihambiriyeho bikanganya 0-0, bigatuma ikomeza izakina n’Amavubi ari umukino wo gupfa no gukira.
Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Bafana Bafana, Ronwen Williams, yavuze we na bagenzi be bahangayikishijwe no gutakaza umukino uheruka, ariko bagifite icyizere cyo kubona itike.
Ati “Twasubiye hasi mu mutwe kuko ariko ni twe twabyiteye. Twatanze byose mu kibuga, ariko imbaraga zose abakinnyi batanze ntizabaha ibyishimo, dushimiye abafana ko batubaye hafi.”
“Aka kanya benshi bari gushidikanya nubwo iyo usubije amaso inyuma ubona byose byarashobokaga. Gusa amahirwe aracyari mu biganza byacu, twizeye kuzakora ibidasanzwe.”
Yakomeje avuga ko batakongera gukora amakosa bakoze mu 2011 bagatakaza itike y’Igikombe cya Afurika ku maherere, ahubwo intero ni ugutsinda u Rwanda byanze bikunze, ahasigaye Benin igahangana na Nigeria.
Ati “Kiriya gihe [mu 2011] buri wese yabaraga imibare ye, ntabwo twakongera gusubiramo amakosa twakoze ririya joro. Noneho Nigeria igiye guhangana na Benin.”
“Ntabwo mbona Benin ikura amanota muri Nigeria, ahubwo ni ahacu ho kurangiza akazi. Tuzi neza agaciro k’uyu mukino, byanze bikunze tugomba gutsinda ibitego kugira ngo dushyire hasi u Rwanda. Ni byo bizaduha itike.”
Itsinda C riyobowe na Benin y’amanota 17, Afurika y’Epfo ikaba iya kabiri n’amanota 15, Nigeria ikagira amanota 14 ku mwanya wa gatatu, u Rwanda rukaba urwa kane n’amanota 11. Lesotho na Zimbabwe ni zo ziri inyuma, imwe ikagira amanota icyenda indi atanu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *