skol
fortebet

Rotimi na Vanessa Mdee baritegura kwibaruka umwana wa kabiri

Yanditswe: Wednesday 02, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime muri Amerika, Olurotimi Akinosho wamamaye nka Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee umaze kubaka izina mu muziki wo muri Tanzania, batangaje ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri akarusho akaba ari umukobwa.

Sponsored Ad

Babinyujije ku mbugankoranyambaga zabo bombi bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye kwibaruka umwana wa kabiri.

Mu kiganiro bagiranye na People Magazine batangaje ko bishimiye ko bagiye kongera kubyarana by’umwihariko bakaba bagiye kubyara umukobwa.

Vanessa Mdee ati"Ku mutima wanjye mfite ibyishimo byinshi ko ngiye kongera kuba umubyeyi.Ni igihe kiza ko twagura umuryango wacu".

Rotimi nawe avuga ko Imana yasubije kwifuza kwe ati"Kuba tugiye kbyarana umwana w’umukobwa ni Imana isubije ibyifuzo byange kuko nari maze igihe nifuza kubyara umukobwa".


Rotimi na Vanessa baritegura kwibaruka umwana wa kabiri uza akurikira imfura yabo yitwa Seven Akinosho wavutse muri 2021.

Rotimi w’imyaka 32 yahuriye na Vanessa Mdee muri ‘after party’ y’iserukiramuco ya Essence muri New Orleans.

Kuri u bu aba bombi babana muri Leta zunze ubumwe z’America.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa