skol

RURA yatangaje ko umumotari uzafatwa adafite ikirahure kuri Casque y’umugenzi azabihanirwa

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 18 May 2022

Ikigo cy’Igihugu Ngenzaramikorere (RURA) cyatangaje ko Umumotari uzafatwa adafite ikirahure ku ngofero zagenewe abagenzi [Casque] azabihanirwa kuko azaba akora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Ibi byatangaje nyuma y’uko isabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto gusubizaho ibirahure kuri casque nyuma y’imyaka ibiri gikuweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuva tariki 17 Werurwe 2020, Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere, cyari cyasabye abamotari gukuraho iki kirahure, gusa mu mpera z’icyumweru gishize, hafashwe icyemezo cyo gusubizaho ibirahure.

Abamotari benshi bagaragaje ko bafite imbogamizi z’uko ibirahure abenshi batakibifite kandi ko n’ibiciro byabyo barimo gusanga byariyongereye.

Mu kiganiro na Radiotv10 bagaragaje ko byababereye imbogamizi ndetse ko ibi bije byiyongera kubindi bibazo basanganywe.

Mubiligi Jean Pierre uyobora ishami rishinzwe Abamotari muri RURA, yavuze ko nta gikwiye gutungura abamotari kuko ibirahure byari bisanzweho ndetse ko bari barabibitse.

Ati “Uretse ababibitse nabi bikaba byarangiritse, utagifite ubwo ni ukukigura kuko ibintu byose byarazamutse muri rusange.”

Mubiligi Jean Pierre avuga ko kuba ibiciro by’ibirahure byarazamutse bidakwiye kuba urwitwazo kuko niba itegeko ribasaba gukora bafite ibirahure bisobanuye ko uzakora atagifite azaba yarenze mu mategeko.

Ati “Ibiciro bishobora kuba byarazamutse kandi koko hashize n’igihe. Kuba hari ikintu cyahenze ukavuga ngo ntabwo ndi bushyireho ikirahure, ingaruka zirahari kubera ko icyo gihe uzafatwa nk’umuntu ukora mu buryo butajyanye n’amategeko.”

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impaka zikomeje kuba nyinshi kuri Dj Dizzo urembye bivugwa ko yafungiwe...

Impaka zikomeje kuba nyinshi kuri Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo uri...
1 July 2022 1

Dore ibintu umugore ashobora gukora umugabo we akaba atatekereza...

Rimwe na rimwe usanga abagore bibaza impamvu abagabo babo babaca inyuma...
1 July 2022 0

La Fouine yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire urubyiruko rwo mu Rwanda...

Umuraperi w’umufaransa Laouni Mouhid wamamaye nka La Fouine yavuze ko...
1 July 2022 0

Abimukira n’abantu nk’abandi kandi bakwiye icyubahiro! La Fouine yavuze ku...

Laouni Mouhid,Umuhanzi ukomeye w’umwirabura utuye mu Bufaransa wamamaye nka...
1 July 2022 0

Nana avuze ikintu cyamushimishije mu rugo, yerekana impeta umugabo we...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime...
30 June 2022 0

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 1