skol
fortebet

Rubavu:Babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu bakuraga DRC byiganjemo mukorogo

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagore babiri bafatiwe mu Karere ka Rubavu binjiza ibicuruzwa bitemewe mu Gihugu babikura DRC bifite agaciro ka Miliyoni 9Rwf byiganjemo amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.

Sponsored Ad

Aba bagore babiri bafashwe ku wa Mbere tariki 18 no kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, barimo uwitwa Uwamahoro Asia, ufite imyaka 35 wafatiwe mu Mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi wafashwe kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Uwamahoro Asia yafatanywe “amoko atandukanye y’amavuta yangiza uruhu, inkweto n’imyenda ya caguwa, itabi n’inzoga zo mu bwoko bwa Simba waragi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 8,6.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Uwamahoro yari yahaye akazi abantu icyenda (9) “ngo bamutwaze ibyo bicuruzwa yari yinjije mu buryo bwa magendu, baje guhita babitura hasi bakiruka bamaze kubona abashinzwe umutekano asigara wenyine niko guhita afatwa.”

Naho ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Mukamazimpaka Marie Aimée w’imyaka 28, wafatiwe mu Mudugudu w’Isangano, akagari ka Rukoko mu Murenge wa Gisenyi agerageza kwinjiza mu Gihugu mu buryo bwa magendu, insinga z’amashanyarazi, imyenda n’inkweto bya magendu n’amasashe byose hamwe bifite agaciro k’ibuhumbi 550 Frw.

SP Karekezi yavuze aba bombi kugira ngo bafatanwe ibi bicuruzwa bya magendu n’ibitemewe kwinjizwa mu Rwanda, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, yaboneyeho gushimira uburyo bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku banyabyaha.

Source:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa