skol
fortebet

Rubavu: Umukecuru ushinjwa amarozi arasaba abamushinja kuzana uwo yishe bakamugaragaza nk’ikimenyeto

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bucyangenda Consolate utuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu aravuga ko abaturage bamwita umurozi babiterwa n’ishyari kuko yifashije agasaba abamwita umurozi kwerekana uwo yishe bakamugaragaza nk’ikimenyetso.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Radiotv10 dukesha iyi nkuru uyu mukecuru yavuze ko afite impungenge k’umutekano w’ubuzima bwe kuko abaturanyi be bakomeje kumushinja amarozi, akaba afite impungenge ko bamugirira nabi.

Aomeza avuga ko kubaho abantu bamwita umurozi bimubangamiye kuko atazi nuko uburozi busa kuva yabaho, akavuga ko kandi atazi impamvu ituma bamwita umurozi ati"“Niba umuntu azira ngo yibeshejeho, simbizi.”

Akomeza agira ati “Nta muntu ndica ngo bamugaragaze ngo namwishe ariko buri gihe uwo mvuganye na we ngo ndi umurozi.”

Mu burakari bwinshi avuga ko kuba bamwita umurozi bimuhungabanya ndetse bigatuma naho agenda yumva adatuje.

Ati “Buri gihe uwo mvuganye na we ngo ‘ndi umurozi’, umuntu uzongera kubimbwira nzamukubita umuhini mu mutwe njye bajye kumfunga.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko ibyo bihuha babyumva ariko bo batabyemeza kuko baturanye nawe igihe kirekire ariko bakaba batamuziho iyo ngeso.

Umwe muri bo yagize ati “Narabyumvise, si rimwe si kabiri, ni kenshi babimubwira kandi njye mu buzima bwanjye nta muntu nzi yaroze kuko uyu mudamu twariganye ariko ubwo burozi simbuzi, sinzi impamvu babimutoteza.”

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO ivuga ko nta muntu n’umwe ukwiye guhabwa akato cyangwa ngo ahohoterwe bamutwerera amarozi kuko amarozi afite uburyo apimwa n’abahanga kandi uhamijwe icyaha akagihanirwa.

Evariste Murwanashyaka ukora muri iyi mpuzamiryango agaruka ku bijya byitwazwa na bamwe mu baturage bashinja umuntu amarozi.

Ati “Ukumva ngo ‘kuri uriya mukecuru ni ku murozi’ ngo ‘afite umuvumu uhamaze igihe kinini cyane’ ngo ‘ni umukecuru ureba ukuntu’ ariko mu byukuri iyo urebye uba ubona nta shingiro bifite.”

Evariste Murwanashyaka wemeza ko hari bamwe mu bitwa abarozi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ‘munyangire’, avuga ko abahoza abantu nk’aba ku nkeke baba bakwiye kubihanirwa kuko hari ababahohotera ndetse bakanababwira amagambo akomeretsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa