skol
fortebet

Ruger yasesekaye i Kigali yakirwa muburyo butangaje [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Nigeria Michael Adebayo Olayinka wamamaye ku izina rya Ruger yamaze yasesekakara i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Drip City.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare i saa sita zirengaho iminota 52,aturutse kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.

Ruger akigera ku kibuga cy’indege I kanombe, abamushinzwe ntibashatse ko agira icyo atangariza itangazamakuru ryari ryabukereye ryaje kumwakira ,bahise bamujyana mu modoka ya Land Cruiser yamujyanye kuri hoteli aho agiye kuba acumbitse mbere yo gutaramira abanyarwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 22, ariko basobanura ko hari ikiganiro n’itangazamakuru.

Ruger azakorera igitaramo kuri Canal Olympia. Kwicara mu myanya isanzwe umuntu azishyura 10.000 Frw, muri VIP bibe 25.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 Frw.

Uyu musore watumiwe na Sosiyete ya Drip City Ent azaririmbana n’abahanzi batandatu bo mu Rwanda barimo Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz na Afrique ndetse na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Dj Toxxyk na Marnaud bazafatanya na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria, gususurutsa abazitabira.

Ruger (izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore mushya mu muziki ariko uri mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Uyu yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ruger cyangwa se Mr Dior nk’uko muri iyi minsi yiyita, yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ‘Jonzing World Record’.

Muri Werurwe 2021 nibwo uyu musore yasohoye EP yise ‘Pandemic’ iyi ikaba yariho indirimbo yise ‘Bounce’ yakunzwe bikomeye ituma atangira kuba inyenyeri ku bakurikirana umuziki.

Muri Gashyantare 2021, Ruger yasohoye EP[Extended Play] ye ya kabiri yise ‘The second wave’ iyi yariho indirimbo yise Dior iri mu zubatse izina rikomeye, ‘Snapchat’ n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho yakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa