skol

Ruger yatangaje ko gukunda umuziki byatumaga yiba amafaranga iwabo akajya mu bitaramo

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Umuhanzi wo muri Nigeria Ruger, yatangaje ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto, ku buryo yibaga amafaranga iwabo kugira ngo ajye mu bitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi muri Nigeria, Ruger yatangaje ko yatangiye gukunda umuziki ku myaka 9, akajya asimbuka igipangu cy’iwabo akajya mu bitaramo.

Yagize ati: “Ubwo nari mfite imyaka 9 nakundaga kubyina cyane. Naribwiraga nti ‘reka njye kwirekura. Narasohokaga nkajya mu birori, nkumva umuziki nkabyina uko nshoboye.”

Izina Ruger ryatangiye kumvikana cyane ubwo yasohoraga indirimbo ye yitwa ‘Bounce’ mu 2021, imuhesha amasezerano yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Jonzing World. Muri uwo mwaka kandi yanasohoye umuzingo w’indirimbo 6 (EP: Extended Play) we wa mbere yise ‘Pandemic’, imugira icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2024, Ruger yafashe icyemezo cyo kwigenga, asohoka muri ‘Jonzing World’ atangiza inzu ye yitwa Blown Boy Entertainment, nyuma y’amakimbirane yagiranye na D’Prince, wari umuyobozi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa