skol

Rugeze aharyoshye! Shaddyboo akomeje kugaragaza ibihe byiza agirana n’umukunzi we mushya[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 March 2022

Abinyujije kuri Instagram, Shaddyboo yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Manzi bari mu birori bishimye cyane umwe afashe undi ubutarekurana nubwo nta kintu yongeyeho ariko wabonaga ko aryohewe.

Ku rundi ruhande Manzi nawe abinyujije kuri Instagram ye ikomeje kwiyongera mu bayikurikira kuva Shaddyboo yakwemeza ko bari mu rukundo, yasangije abamukurikira nawe aya mashusho abagaragaza baseka.

Kuwa 07 Werurwe 2022 ni bwo Shaddyboo yahamije ko ari mu rukundo na Manzi Jeannot umusore w’umunyarwanda wibera muri Kenya. Ni nyuma y’imyaka igera kuri itandatu atandukanye na Meddy Saleh bafitanye abana 2.

Muri iyo myaka nta na rimwe Shaddyboo yari yarigeze avuga ku bijyanye n’urukundo rwe nubwo yagiye avugwaho kugirana ibihe byiza na benshi ku mbuga nkoranyambaga no bitangazamakuru bimwe na bimwe.


Shaddyboo na Manzi Jeannot

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Abantu benshi usanga hari ibintu usanga bafata nk’ibanga ryabo kuburyo...
21 May 2022 0

Ya dosiye ya Miss Elsa yahawe Urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro...
20 May 2022 0

Sobanukirwa imwe mu migenzo ikunzwe gukorwa mu bukwe n’inkomoko...

Abantu benshi bakunze kwibaza kuri imwe mu migenzo ikorerwa mu bukwe...
20 May 2022 0

Hamenyekanye igihe igice cya kabiri cya "SQUID GAME"yakunzwe na benshi...

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season...
20 May 2022 0

USA: Ishuri ryitwa Roeper School ryafunzwe nyuma yo gutanga ikizami...

Ishuri ryitwa Roeper School ryafunzwe nyuma y’uko amakuru amenyekanye ko...
20 May 2022 0

Umunyamukuru Baker Samuel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we...

Baker Samuel BYANSI wa Royal Fm uri mu banyamakuru bakomeye mu gihugu mu...
20 May 2022 0