skol

Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d’Ivoire guhatanira ikamba rya Mister Africa 2021[Amafoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 September 2021

Umusore uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Mister Africa International,
Rukundo Dismas yerekeje mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho iri rushanwa rigiye kubera ku nshuro yaryo ya cyenda


Rukundo na bagenzi be bategerejwe i Abidjan kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 ari nabwo irushanwa rigomba gutangira.

Iri rushanwa rigamije kureba umuhungu mwiza muri Afurika rihurije hamwe abagera kuri 19 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 bimwe mu bice by’iri rushanwa byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aba basore b’ibibigango bagiye gukora umwiherero uzamara iminsi ine ubera muri Sofitel Hotel Ivoire.

Tariki 18 Nzeri 2021 nibwo bazahatana hakamenyekana usimbura umunya-Nigeria Emmanuel Umoh wahize abandi mu 2019.

Mu 2020 ntabwo iri rushanwa ryabaye bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye Isi.

Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto Zari ari gusomana n’umugore ikomeje guteza urujijo rukomeye

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda,,Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya...
28 September 2021 0

Udushya utamenye twaranze ubukwe bw’Umuhanzi Mico The Best wagabiwe inka...

Nkiko Turatsinze Prosper benshi bazi nka Mico The Best,uri mu bahanzi...
27 September 2021 0

Igitaramo Bruce Melodie yari afitanye na Harmonize muri Canada...

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yateguye...
25 September 2021 0

Menya bamwe mu byamamare ku Isi bise abana b’ingagi 24[AMAFOTO]

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, uba...
25 September 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
25 September 2021 0

Wazanye ibyishimo mubuzima bwanjye!Dark Stallion yongeye guca amarenga...

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda,,Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya...
24 September 2021 0