skol

Rukundo waruhagarariye u Rwanda muri Mister Africa yegukanye ikamba ry’Umusore ugaragara neza [Amafoto]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 September 2021

Rukundo Dismas wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International 2021 yabashije kwegukana ikamba ry’umusore ugaragara neza. Umusore witwa Eryvaldo Reis niwe wegukanye ikamba rya Mister Africa 2021 rihatanyemo abasore 19.


Rukundo Dimas yari mu basore icyenda bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma. Harimo uwo muri Cameroon, Togo, Nigeria, Congo, Zimbabwe, Ivory Coast, Sierra Leone, u Rwanda ndetse na Angola.

Iri rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo na Rukundo Disman w’imyaka 26 wari uhagarariye u Rwanda.


Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w’igishongore. Eryvaldo Reis wegukanye ikamba yasimbuye Emmanuel Umoh wari umaze umwaka afite iri kamba.


Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa’.

Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by’iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.

Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruce Melodie hahaye igisubizo cyiza umunyamakuru wavuze ko isuraye ye...

Icyamamare Bruce Melodie ukunzwe mu muziki w’u Rwanda , yahaye igisubizo...
26 November 2021 0

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yasangije abamukurikira amafoto ari...

Nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ari mu...
26 November 2021 0

Yvette uzwi muri Citymaid ari mumunyenga w’urukundo na musaza wa Young Grace...

Umutoni Yvette uzwi muri muri firime y’uruhererekane ya Citymaid...
26 November 2021 0

MC Buryohe yahakanye ikinyoma cya Fatakumavuta umaze iminsi ashinja uburozi...

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean...
25 November 2021 0

Nzakugabira inyambo y’urukundo rwanjye! Umuhanzi Lionel Sentore atomora...

Umuhanzi Lionel Sentore yatamoye umukunzi we Aline uzwi cyane ku izina rya...
25 November 2021 2

Koreya yaruguru yahaye igihano cy’Urupfu umuntu winjije filime ya ‘Squid...

Koreya y’Amajyaruguru yahanishije igihano cy’urupfu umugabo winjije flash...
25 November 2021 0