skol
fortebet

Rusine Patrick n’umukunzi we basezeranye mu Murenge bakuruye impaka

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Rusine Patrick n’umukunzi we Uwase Iryn basezeranye mu Murenge kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024, yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera amakuru akomeje kubavugwaho arimo n’uko baba baraye bibarutse.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ku mugoroba batangaje ifoto y’umukunzi we atwite, abantu batangira gukeka ko babyaye, bucya mu gitondo babona amashusho barahira kubana akaramata.
Uyu munsi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu nshuti z’aba bombi hakwirakwiye mafoto yabo barimo kurahira babifuriza ishya n’ihirwe.
Ibi byateje urujijo ku babakunda kandi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, kuko ku mugoroba wa tariki ya 11 Nzeri 2024, ku mbuga nkoranyambaga za Rusine n’umukunzi we basangije ababakurikira amafoto bari kumwe, umugore atwite abantu bibwira ko bibarutse.
Uwiyita eladeodatus yagize ati: “Ubuse turamenya niba tuvumba iz’Umurenge cyangwa iz’ubunnyano.”
Vannessa_irakoze yunzemo ati: “Ese babyaye ejo bahita bajya mu Murenge?”
Ayo mafoto umukunzi wa Rusine atwite bayaherekeresheje amagambo agira ati: “Muraho mwa si yose mwe, muhure na Intwari (Hi, world! Meet Intwali).”
Ibi ni byo abantu bashingiyeho bakeka ko bibarutse, maze babifuriza ishya n’ihirwe ari na ko baha icyo kibondo ikaze.
Gusa amakuru avuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bise Intwali Owen Mael, ahubwo ku munsi w’ejo hashize bari bakoze igikorwa cyo kumuha ikaze ku Isi y’imbuga nkoranyambaga, bamushyiriraho urubuga rwe rwa Instagram intwali_owen_Mael.
Rusine Patrick yaherukaga gusaba Uwase Iryn ko yamubera umugore bizwi nko gutera ivi (Proposal) muri Kanama 2024, bakaba basezeranye mu mategeko mu Murenge wa Kimihurura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa