skol
fortebet

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi bumutera utwatsi

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye abana batanu ariko bifata ubusa kuko mu mategeko bombi ari ingaragu.

Sponsored Ad

Umugore witwa Nyirabakinamurwango Jeannette yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye witwa Habanabakize Emmanuel ubwo yari agiye gusezerana n’undi mugore ariko bifata ubusa kuko ubuyobozi bwavuze ko nubwo babyaranye ariko bombi bakiri ingaragu kuko batasezeranye.

Uyu mugore waje ari kumwe n’umwana we w’imfura yabyaranye na Habanabakize bahageze umuhango wo gusezeranya Habanabakize n’umugore we ubwo wari urimbanyije bahabwa umwanya wo kuvuga ikibazo bafite ndetse n’umugabo baramureka aravuga.

Umuyobozi w’Umurenge yavuze ko iri tambamira rishingiye ku kuba badasobanukiwe ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Ubundi umuntu ufite abana yabyaye yaba umugore cyangwa umugabo, yabyaranye n’umuntu bihuriye batigeze basezerana, mu buryo bw’irangamimerere baba ari ingaragu, ariko abo bana yabyaye, hari itegeko rirengera umwana rihatira uwamubyaye kumurera n’ibyo amureresha.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo iri tegeko rirengera umwana rishobora kugira ibyo risaba uyu mugabo, ariko ritamubuza gusezerana n’undi mugore kuko uwo babyaranye bariya bana, batasezeranye.

Ati “Icyakora iyo dusanze barasezeranye, ubwo andi masezerano ntaba ashoboka.”

Byumvikana ko umuhango wo gusezeranya abo bageni wahise ukomeza undi nawe agataha.

Mu Kiganiro na Radiotv10 Jeannette avuga ko inkuru y’uko umugabo babyaranye agiye gusezerana n’undi mugore yayimenye ayibwiwe n’umwana wabo muto ubwo nawe yari abibwiwe n’abaturanyi.

Ati “Ubwo nakoze uko nshoboye njye n’umwana we w’imfura mfite, turatega, tugeze ku Murenge wa Kamembe dusanga ni ho yasezeraniye.”

Akomeza avuga ko we ikifuzo cye kwari ugusaba uburenganzira vbw’abana kuburyo yamufasha kumenya ibibatunga ndetse n’uburyo bakwiga.

Ati “Nabwiye Etat civile ko ntaje kumuhagarika gusezerana, we namfashe kurera abana be, ajya ampa icyo ngaburira abana, anabishyurire ishuri.”

Habanabakize Emmanuel yemereye imbere y’ubuyobozi ko azafasha uyu mugore kurera abana babyaranye ndetse anandika urwandiko, yemera kuzajya atanga ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ku munsi.

Radiotv10

Ibitekerezo

  • Yego buri wese agira aye marangamutima, ariko se, koko umuntu ushakanye n’umugabo wabyaye 5, ni urukundo koko cg hari ibindi yishakiraga? Ibaze abatshye ubukwe na bo bagahurirana n’ikintu nk’icyo. Urwo na rwo ruzarangwa n’amakimbirane tu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa