skol
fortebet

Rutayizamu wa APR Fc Jacques Tuyisenge yibarutse imfura ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo.
Ku mugoroboba wo ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 20, nibwo utahizamu wa APR FC uri mu bihano, ibyishimo byatashye mu muryango we ubwo umugore we wamubyariraga imfura.
Uyu mwana akaba yavukiye Kicukiro mu bitaro bya New Life. Uyu akaba ari umwana wa kabiri wa Jacques Tuyisenge ariko akaba imfura ye na Jordin.
Bibarutse imfura yabo (...)

Bibarutse imfura yabo nyuma hafi y’umwaka bakoze ubukwe kuko bwabaye muri Kanama 2021, gusa tariki ya 18 Gashyantare 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yayigiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, ahava ari umwe mu bakinnyi bakunzwe.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y’Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka wa 2022.

Ibitekerezo

  • Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,Bariba,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko ijambo ryayo rivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa