skol

Ruzindana Kelia yashyikirijwe igihembo cye na Bralirwa, Miss Muheto agenera ishimwe uru ruganda( Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Ruzindana Kelia yashyikirijwe Sheki ya million 5 n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus nyuma yo kwegukana ikamba ry’umukobwa w’umuco (Miss Hertage) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Ni igihembo yatsindiye kuwa 19 Werurwe 2022 ubwo yegukanaga ikamba rya nyampinga w’umuco mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho ryegukanywe na Nshuti Divine Muheto.

Miss Rwanda 2022 Nshti Divine Muheto yaagaragiwe na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri, andi makamba asigayi atwarwa n’abakobwa batandukanye harimo Ruzindana Kelia Kelia wabaye nyampinga w’umuco.

Nkuko bisanzwe buri mukobwa wegukana ikamba aba afite uburyo ahembwa n’abamuhemba kuri iyi nshuro Ruzindana Kelia yagombaga guhembwa n’uruganda Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus ariko icyo gihe ntiyashyikirijwe Sheki ye nkuko bisanzwe, habayeho kwifotoza n’abayobozi b’uru ruganda aariko sheki ya Million 5 ntyagaragaye.

Uyu mukobwa wri uyoboye abandi mu majwi ubwo biyamamazaga yashyikirijwe sheki ye kuwa 1 Mata 2022 igaragaraaho itariki yagombaga kuba yarayifatiyeho.

Ubwo Kelia yajyaga gufata igihembo cye yaherekejwe na Miss Muheto waboneyeho no guhereza ishimwe yageneye uru ruganda nk’abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda ifite uruhare mu guteza imbere umwana w’umukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa