skol
fortebet

Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports na APR FC

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino w’abakeba uba utegerejwe na benshi,Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0 bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu iguma ku mwanya wa mbere.
Muri uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yari yakiriye APR FC.
Imyaka itatu irashize Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC, uyu munsi benshi bari bategereje ko bihinduka ariko byayinaniye.
APR FC nta kibazo cy’imvune yari ifite abakinnyi bayo bose bari bahari (...)

Sponsored Ad

Mu mukino w’abakeba uba utegerejwe na benshi,Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0 bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu iguma ku mwanya wa mbere.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yari yakiriye APR FC.

Imyaka itatu irashize Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC, uyu munsi benshi bari bategereje ko bihinduka ariko byayinaniye.

APR FC nta kibazo cy’imvune yari ifite abakinnyi bayo bose bari bahari by’umwihariko kapiteni Jacques Tuyisenge wabanje mu kibuga,nyuma y’igihe atabanza.

Rayon Sports yari ifite ikibazo cya Rutahizamu Onana umaze iminsi mu mvune, n’uyu munsi ntabwo yakinnye kandi yayitsindiye ibitego byinshi ataravunika.

APR FC yatangiye iminota ya mbere y’umukino ihagaze neza ariko ntiyabasha kugariza izamu rya mukeba.

Rayon Sports yagarutse mu mukino ishyira igitutu kuri APR FC ndetse yashoboraga kubona penaliti mu minota 10 ya mbere ku ikosa ryakorewe Makenzi mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Cyucyuri arayihakana.

Ku munota wa 24, Iranzi Jean Claude yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Esenu ashyizeho umutwe unyura hejuru yaryo.

Mugisha Gilbert wa APR FC yacitse ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko Niyigena Clement amushyira hasi hafi gato n’urubuga rw’amahina, bituma uyu mugariro ahabwa umuhondo.

Ku munota wa 39 umukino wabaye uhagaze gato barimo kuvura Niyomugabo Claude wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora na Nizigiyimana washoboraga guhabwa umutuku.

Ku munota wa 42, APR FC yabonye koruneri yatewe na Djabel ariko Tuyisenge ateye umutwe unyura hanze gato y’izamu.

Rayon Sports yari yarushije APR FC mu gice cya mbere ntabwo yabashije kubyaza umusarura amahirwe yabonye, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge udahagaze neza, aha umwanya Yannick Bizimana.

Ku munota wa 53, APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Djabel habura uwutera ariko ugarurwa ku murongo na Clement, usanga Mugisha Gilbert wenyine ateye unyura hanze gato.

Byiringiro Lague yazamukanye umupira ku munota wa 64 ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bumukuraho umupira wasanze Mugisha Gilbert ahita atera mu izamu ariko Adolphe Hakizimana ahita awufata.

Rayon Sports yabonye koloneri ku munota wa 85,iterwa na Muvandimwe usanga Clement ahagaze neza awutera n’umutwe ariko umunyezamu Pierre awusubiza muri koloneri.

APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 41 mu gihe Rayon Sports igize 33.Aya makipe yaherukaga kunganya 0-0 kuwa 24 Ukwakira 2015.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Muhire Kevin [C], Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Kwizera Pierrot, Manace Mutatu, Nishimwe Blaise, Musa Esenu, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Mael Dinjeke

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge [C].

Gahunda y’ejo:

Kiyovu Sports v Gicumbi FC
Etincelles v Etoile de l’Est

Urutonde

1. APR FC 41pts
2. Kiyovu Sports 38pts (-1)
3. Mukura VS 33pts
4. Rayon Sports 33pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa