skol
fortebet

Rwamagana: Umufurere wari wafunzwe azira gusambanya umwana nyuma akarekurwa yongeye gufungwa

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umufurere wari umurezi mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Aloys ryo mu Karere ka Rwamagana ukurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa wari warekuwe, yongeye gutabwa muri yombi nyuma yuko hagaragaye ibimenyetso bishya bimushinja.

Sponsored Ad

Uyu Mufurere wari ushinzwe Imyitwarire muri Saint Aloys, yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB tariki 21 Werurwe 2022 nyuma yo gukekwaho gusambanya uwo munyeshuri w’umukobwa w’imyaka 17.

Icyaha gikekwa kuri uyu wihaye Imana w’imyaka 29, cyakozwe tariki 20 Werurwe 2022 aho byakekwaga ko yasambanyije uyu mwana w’umukobwa abanje kumuha inzoga.

Uyu wihaye Imana wari wagizwe umwere kuri iki cyaha mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro cyasomwe tariki 08 Mata 2022.

Yari yahise arekurwa ariko hakomeza gukorwa iperereza ndetse Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) iza gutanga ibimenyetso bigaragaza ko uyu Mufurere yaba yarasambanyije uwo munyeshuri.

Nyuma y’ibi bimenyetso byaturutse ku bizamini birimo ibya DNA, uyu wihaye Imana yahise yongera gutabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuva tariki 19 Nyakanga 2022.

Ubu afungiye kuri station ya RIB ya Kigabiro mu gihe uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwongeye gufungura iperereza rushingiye kuri ibi bimenyetso bishya kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregere Urukiko.

src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa