skol

Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba umukinnyi w’umukino n’uw’ukwezi

Yanditswe: Friday 19, Sep 2025

featured-image

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda ‘Roots Investment Group Ltd’ rwenga ibinyobwa bya Be One Gin, afite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Aya masezerano y’umwaka umwe agena ko uru ruganda binyuze muri iki kinyobwa, ruzajya ruhemba umukinnyi mwiza w’umukino, uzahabwa ibihumbi 100 Frw ndete n’umwiza w’ukwezi uzahabwa ibihumbi 400 Frw.

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko ibi bihembo bizafasha kongera ishyaka mu bakinnyi.

Ati “Twishimiye iki gikorwa cyane ndetse n’indi ntambwe ku mupira wacu. Bizafasha abakinnyi kongera ishyaka, abakinnyi bitware neza ndetse bizanateze imbere Ikipe y’Igihugu.”

Umuyobozi wa Roots Investment Group Ltd, Habumugisha Jean Paul, yavuze ko bahisemo gukomeza guteza umupira imbere, mu rwego rwo kwitura sosiyete nyarwanda.

Ati “Ubushize dukorana byagenze neza niyo mpamvu tugarutse. Ibi bihembo bizafasha mu kongerera abakinnyi ishyaka no kuzamura impano zabo muri rusange. Ikindi ni ukwitura abanyarwanda bishimira ibinyobwa byacu.”

Rwanda Premier League kandi izajya inahemba umukinnyi witwaye neza mu Cyumweru, aho azahabwa 200.000 Frw.

Umukinnyi w’ukwezi azahabwa ibihumbi 400 Frw, umutoza ahabwe ibihumbi 300 Frw ndetse n’umunyezamu uzahabwa ibihumbi 200 Frw. Ni mu gihe umukinnyi mwiza w’umwaka we azahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa