skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yashimiye umugore we ukomeje kumuba hafi ,agiye kumara amezi 7 hanze y’ikibuga

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kubagwa imvune y’agatsintsino, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul yashimiye umukunzi we Hamida kuba yaramubaye hafi.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 nibwo Rwatubyaye Abdul yagiriye imvune y’agatsintsino mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FC Shkupi yakiniye muri Turikiya.

Nyuma yo kubagwa imvune y’agatsintsino, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul yashimiye umukunzi we Hamida kuba yaramubaye hafi.

Uyu musore ku munsi w’ejo ikipe ye yatangaje ko agomba kubagirwa mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya ndetse ubu akaba yamaze kubagwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubaye Abdul yashimiye abantu bamubaye hafi by’umwihariko umugore we.

Ati “ndashimira cyane umugore wanjye Hamida, umuryango wanjye nkunda, perezida Olgun Aydin, abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, inshuti zanjye namwe mwese bantu beza mwanyifurije kumera neza, kubagwa byarangiye kandi byagenze neza ubu nkaba mpugiye mu kureba uko nakira vuba nkagaruka meze neza kurushaho.”

Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye na we akaba yahise amusezeranya ko azamwitaho ndetse ko azamubera imbago muri ibi bihe bikomeye arimo.

Ati “ndagushimira cyane nanjye mugabo mwiza nkunda kubwo kumera neza no gukomera ku bwanjye, nzaba ukuguru kwawe muri ibi bihe bikomeye urimo, nkuhagurutse ngufashe gukira menye neza ko uzagaruka ukomeye nk’inyamaswa gice cyanjye cyiza, ndagukunda.”

Iyi mvune yagize ikomeye, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko abaganga bavuze ko agomba kumara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 7 n’amezi 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa