skol

Safi Madiba yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa yifashishije mu mashusho y’indirimbo ’I Love you’

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

featured-image

Umuhanzi w’Umunyarwanda usigaye atuye muri Canada wamenyekanye nka Safi Madiba yashenguwe n’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’I love you’ yakunzwe na benshi.

Mu butumwa Safi Madiba yanyujije kuri Whatsap(Statutus) no ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagaragaje ko abuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwe amwifuriza iruhuko ridashira.

Mu buumwa burebure Safi Madiba yvuze ubuzima yanyuranye n’uyu mukobwa witabye Imana akiri muto, avuga ko iteka azahora azirikane uruhare rwe mu ndirimbo ’I love you’ kubera uburyo yayigaragayemo.

Safi Madiba kandi yavuze ko uyu mukobwa yamufashije cyane kuko indirimbo’I Love you’ ariyo ndirimbo ya mbere yakoze ubwo yari akigera muri Canada kandi igakundwa.

Uretse kuba barahuriye mu ndirimbo kandi Safi yavuze ko na nyumaubushuti bwabo bwakomeje ndetse ko uyu mukobwa umunsi ku wundi atigeze ahwema kumubaza indirimbo nshyashya igiy kujya hanze cyangwa se amashusho y’indirimbo ari gukora.

Safi kandi avuga ko nubwo ashenguwo n’urupfu rw’uyu mukobwa iteka akomezwa nuko hari urwibutso amusigiye kandi iteka azahora yibuka ko ari kimwe mu gice cy’indirimbo ’I Love You’.

Indirimbo ’I Love You’ ni indirimbo imaze imyaka ibiri igiye hanze ndere iri mu ndirimbo za Safi zakunzwe cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa