skol
fortebet

Safi yasezeye muri Urban Boys, imyaka ibaye 2 adashabora kuvugana na Nizzo

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Ni inkuru idashobora kumvikana neza mu mitwe ya bafana be!Urban Boys imyaka icumi bafatanye agatoki Safi na Nizzo barekurana!Humble Jizzo yakomeje kugaragaza ko ariwe mukuru muri bose agatuza akabwira bicye itangazamakuru nyamara aziko umuriro waka mu itsinda abereye umuyobozi.
Medd yaba umuhanzi mwiza wo kuzamura Safi kurusha uko yakorana indirimbo na Urban Boys. Uri gutunganya amashusho y’indirimbo [Producer] Safi yakoranye na Meddy yahaye umugisha urugendo rushya uyu muhanzi atangiye (...)

Sponsored Ad

Ni inkuru idashobora kumvikana neza mu mitwe ya bafana be!Urban Boys imyaka icumi bafatanye agatoki Safi na Nizzo barekurana!Humble Jizzo yakomeje kugaragaza ko ariwe mukuru muri bose agatuza akabwira bicye itangazamakuru nyamara aziko umuriro waka mu itsinda abereye umuyobozi.

Medd yaba umuhanzi mwiza wo kuzamura Safi kurusha uko yakorana indirimbo na Urban Boys. Uri gutunganya amashusho y’indirimbo [Producer] Safi yakoranye na Meddy yahaye umugisha urugendo rushya uyu muhanzi atangiye amubwira gukomeza gukora agatera imbere nk’abandi.

Biragoye kwemera ko Safi na Nizzo bamarana imyaka ibiri nta numwe ushobora kubwira undi ngo ‘Waramutse’.Wakwibaza uko bakorana imishinga itandukanye n’uko bibasaba kubanza kwihindura imbere y’abafana babo bakamwenyura.

Iherezo rya Urban Boys rikomeje kwigaragaza ahanini binyuze mu mwuka mubi urimo kuburyo ababirebera hafi bahamya ko iryo tsinda rigiye gutandukana.

Uyu mwuka watangiye gukururwa no kumenyekana neza ubwo Safi yakoraga ubukwe ntatumire Nizzo.Safi yumvikanye avuga ko atari ngomba gutumira umuvundimwe ‘umuvandimwe nta muntu umutumira’.

Yagize ati "abavandimwe ntago ubaha ubutumire na Humble Jizzo na Riderman n’ubwo banyambariye ntabwo nabahaye , abantu baje mu bukwe bwanjye bose si uko nabahaye ubutumire hari abantu ubuha n’abo utabuha... , Nizzo ni umwe mubo mu muryango ubwo se nari kumutumira nte?"

Muyoboke Alex wabanye nabo igihe kigera mu myaka ine, yatangaje ko aba bombi bajyaga barwana ariko nyuma bakiyumangana kugirango abafana n’abandi bose batagira icyo bamenya nyamara bicika.

Nizzo yabwiye KT Idols ko uwo mwuka mubi wo mu myaka umunani ishize wafashe indi ntera kuburyo bamaze imyaka batavugana nta n’uwoherereza undi ubutumwa bugufi haba kuri WhatsApp, Facebook cyangwa se no kuzindi mbuga nkoranyambaga cyangwa n’ahandi.

Yagize ati “ntago napfa kwibuka igihe maze ntavugana na Safi kuri telefoni gusa ndatekereza ari nk’imyaka ibiri, buriya icya mbere ni akazi, mushobora gukora akazi mutari inshuti byose birashoboka.”

Yakomeje asaba Safi ko yakwerurira abanyarwanda akavuga ko yavuye muri Urban Boys ubundi nabo bagakomeza gahunda za muzika nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Amaze gukora indirimbo nyinshi ku giti cye zishobora no kujya kuri album. Agenda (muri Uganda) ntabwo yambwiye, nabimenye gutyo (mu binyamakuru).”

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo Sasha Vybz watunganyije amashusho y’indirimbo y’abahanzi nyarwanda batandukanye,yanditse kuri instagram amagambo agaragaza ko Safi yamaze gufata urugendo rwa wenyine muri muzika.

Nk’uko bigaragara Urban boys yamaze gutandukana nk’uko umugabo ukora Video muri Uganda Sasha Vybz yabyanditseaha imbaraga Safi mu rugendo rwe rushya agiye kwikorana umuziki.

Yabyanditse muri aya magambo,ati ” Uyu munsi ndi kumwe n’abahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki @Meddy na @Safi Madiba…Komeza utere imbere Safi ku rugendo rushya rwa muzika watangiye [Solo Career]..Ikirere niryo herezo..Ni ukuri watangiye urugendo rwa wenyine.”

Sasha yagaragaje ko Safi yavuye muri Urban Boys
Ni ibintu byerekena y’uko Safi yamaze gusezera abinyujije kuri Sasha, uyu ntashobora kuko ari kumwe nawe kuva mu minsi igera kuri ibiri batunganya amashusho y’indirimbo bivuze ko azi buri kimwe.

Iminsi ibaye ibiri; Safi ari mu gihugu cya Uganda aho yagiye gufata amashusho y’indirimbo yahuriyemo na Meddy.Ikinyamakuru UMURYANGO twamenye ko iyi ndirimbo ishobora kuzaba yitwa “Nukuri” .Amakuru yizewe ahamya ko bavuye mu Rwanda bamaze gutunganya amajwi yayo kandi ku ifoto yose Safi ari gushyira hanze ari kwandikaho ‘Ukuri’.

Safi na Meddy bari gufata amashusho y’indirimbo muri Uganda ’Ukuri’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa