skol
fortebet

Saleh wakundanye igihe kinini na Miss Jojo yarushinze-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

Saleh Munyampundu wabaye umukunzi wa Uwineza Josiane Imani wamamaye nka Miss Jojo muri muzika nyarwanda, yarushinganye n’umukunzi we mu mpera z’icyumweru gishize.
Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Tukabyine, Respect n’izindi byari bizwiko ari umwe mubakobwa bafite abahungu bakundana kandi bizwi ariwe Saleh.
Saleh na Uwineza Josiane[Miss Jojo] bakundanye igihe kinini, urukundo rwabo ruza kuzamo agatotsi muri 201. Taliki 04 Nzeri nibwo bumvikanye mu (...)

Sponsored Ad

Saleh Munyampundu wabaye umukunzi wa Uwineza Josiane Imani wamamaye nka Miss Jojo muri muzika nyarwanda, yarushinganye n’umukunzi we mu mpera z’icyumweru gishize.

Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Tukabyine, Respect n’izindi byari bizwiko ari umwe mubakobwa bafite abahungu bakundana kandi bizwi ariwe Saleh.

Saleh na Uwineza Josiane[Miss Jojo] bakundanye igihe kinini, urukundo rwabo ruza kuzamo agatotsi muri 201. Taliki 04 Nzeri nibwo bumvikanye mu bitangaza makuru bwa mbere bavuga kuri iryo tandukana ryabo.

Icyo gihe Miss Jojo yemejeko batakiri kumwe ariko kuko ngo batatandukanye nabi bazakomeza gufashanya mubintu bitandukanye mu gihe hari uwukeneye undi ariko iby’urukundo byo ntabigihari.

Miss Jojo ati ” Mu bantu babana bijya bibaho ko abantu batandukana ntakintu gikomeye bapfuye, ntawugiriye undi nabi cyangwa ngo amuhemukire kandi nyine iyo ibintu Imana itapanze ko bibana hari igihe bigera bigatandukana, kandi ntanubwo akiri umufashawange mu mwuga (Manager) kuko hari ibindi bintu arimo gukora ariko nk’abavandimwe dukomeza gukorana rimwe na rimwe mu gihe dukeneranye kuko ntitwatanye nabi”

Saleh nawe yavuzeko batagikundana ahubwo ko amufata nk’incuti isanzwe atakiri Fiance we kandi icyo bapfuye adashobora kukivuga kuko ari iby’ubuzima bwe bwite, Ati:” Kuba abantu batakitubonana cyane hari ibintu byinshi arimo gukora harimo ubukangura mbaga barimo gukora kugirango haboneke inkunga yo gufasha mu gihugu cya Somalia, kandi ntanubwo tugikorana cyane kuko hari uburyo yaguye ibikorwa bye kuburyo ngenyine ntabasha kubimufashamo niyo mpamvu yegereye n’abandi kugirango integozev zigerweho kandi nange muri iyi minsi mpugiye cyane kukuzamura umwuga wange wo gukora amashusho kuko bigaragarako mu Rwanda tukiri inyuma ariko tuzakomeza gukorana nk’abavandimwe kandi birashoboka ko twaniyunga”

Buri wese yakomeje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko hari amahirwe yo gusubirana ariko byarangiye buri wese ateye intambwe yerekeza ahandi.

UMURYANGO wamenye ko Saleh yarushinze n’umukunzi we mu mpera z’icyumweru gishize.Ngo ubukwe bwabo bwabereye ahitaruye umujyi wa Kigali.

Guhera mu 2011 kugeza mu 2012, Miss Jojo yiyeguriye ibikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo ryitwa ‘AJMD Njye Nawe’. Ndetse ubu akaba akora muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda.

Nyuma y’igihe kinini atumvikana cyane mu itangazamakuru Miss Jojo w’imyaka 34 y’amavuko umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yasezeranye na Salim Saleh kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 basezeranira mu Murenge wa Nyarugenge mu idini biba kuwa 29 Nyakanga 2017, ibirori bibera ahazwi nka Rugende Park.
REBA AMAFOTO:

Saleh yakoze ubukwe n’umukunzi we.

Miss Jojo nawe yakoze ubukwe.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa