skol
fortebet

Sam Smith yongeye kunengwa n’abafana kubera amafoto ye yasohotse

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Sam Smith ukomoka mu Bwongereza yongeye kunengwa n’abafana be kubera amafoto yasohotse amugaragaza mu myambaro idasanzwe ahho agaragara yambaye imymbaro y’abagore ndetse harimo niyo yari yifashe kunda nk’umugore utwite.

Sponsored Ad

Ni amafoto yasohowe n’ikinyamakuru cy’imideli cyitwa Perfect Magazine, aho agaragaza Sam Smith mu myambaro idasanzwe ndetse harimo iy’abagore.

Imwe muri aya mafoto kandi Sam Smith yari yifashe nk’umugore utwite, aribyo byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko atari akwiriye kubikora kuko atari umugore, kandi ko ibyo yakoze bimeze nko gukinira ku gitsinagore kandi ari umugabo.

Sam Smith yamenyekanye muri 2012 ubwo yasohoraga indirimbo ’Latch’ kuva icyo gihe atangira gukundwa na benshi cyane ko afite ubuhanga bwumvikana mu bihangano bye ariko igikundiro cye kiza kugabanyuka ubwo yatangazaga ko akunda abagabo bagenzi be netse n’abantu benshi bamusaba ko akwiye gushyira imbaraga mu muziki we kuko aricyo bamukundiye.

Sam yanenzwe na benshi bamusaba kureka kwitwara nk’umugore kandi ari umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa