skol

Samantha ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka ubuheta

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri sinema Nyarwanda ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka ubuheta.

Amakuru ahari avuga ko uyu mubyeyi amaze icyumweru kirenga yibarutse.

Samantha yibarutse umwana wa kabiri nyuma y’uko mu mwaka washize yagize ibyago agapfusha umwana we w’imfura witabye Imana ataramara icyumweru avutse.

Samantha n’umugabo we Kamanzi bakoze ubukwe muri 2019 basezerana kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.

Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.

Yakinnye kandi muri filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”, “Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye izina rye ritumbagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa