skol

Samuel Eto’o ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru imyaka itanu

Yanditswe: Friday 20, Jun 2025

featured-image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o Fils, ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru imyaka itanu kubera kuyobya amafaraga y’ikipe y’igihugu akayashyira kuri konti ye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), buri mwaka rishyiraho ikiruhuko kigenewe imikino y’amakipe y’ibihugu, itegurwa n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye.

Mu 2023, ubwo Cameroun yiteguraga gukina iyo mikino ya gicuti irimo uw’u Burusiya n’uwa Mexique, mu mafaranga FECAFOOT yagombaga kwishyurwa n’amashyirahamwe y’ibyo bihugu ntabwo yishyuriwe igihe.

Hagiye hanze ibaruwa yanditswe n’Umuhuzabikorwa mukuru wa FECAFOOT, Benoît Angwa, ivuga ko amafaranga yose agomba gushyirwa kuri konti za Samuel Eto’o. Ibitemewe muri ruhago.

Ni amafaranga asaga miliyoni 525$ yanyujijwe kuri konti ze ziri muri Qatar. Ibi bihabanye n’Ingingo ya 29 y’amategeko ya FIFA, ivuga ko amafaranga yose anyuzwa kuri konti y’ishyirahamwe.

FIFA yatangiye gukora iperereza kuri uyu mugabo yiga ku byaha yakoze. Naramuka abihamijwe azacibwa amande atari munsi y’ibihumbi 122$ ndetse anakumirwe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru byibuze mu gihe cy’imyaka itanu.

Si ubwa mbere FIFA yaba igiye gufatira ibihano Samuel Eto’o, kuko muri Nzeri 2024, yategetswe kutajya kuri Stade kureba imikino y’ikipe y’igihugu ya Cameroun haba mu bagabo ndetse no mu bagore mu byiciro byose mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Samuel Eto’o w’imyaka 44 yakiniye amakipe akomeye mbere y’uko aba Perezida wa FECAFOOT. Ayo ni Real Madrid, Leganes, Espanyol, Mallorca, Barcelona, Inter Milan, Anzhi Makhachkala, Chelsea, Everton, Sampdoria, Antalyaspor, Konyaspor, Qatar SC n’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa