skol

Samusure yavuze ukuri ku kimuhuje na Judith benshi batekereza ko hari umubano udasanzwe bafitanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 5 April 2022

Umukinnyi wa Filime Kalisa Erneste wamenyekanye nka Samusure yahamije amakuru avuga ko Judith Niyonizera Wamenyekanye cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba yashoye imari muri Filime ze kugeza ubu bombi bafatanyije ubucuruzi.


Ibi Samusure yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati"Ati “Ukuri guhari ni uko kugeza ubu dufatanyije ubucuruzi, Niyonizera yaguze 50% by’ibikorwa byose ntambutsa kuri shene ya YouTube yanjye.”

Ibi byaje bishimangira inkuru zatamutse mu minsi ishize ubwo byavugwaga ko Juduth ashobora kuba afitanye umubano udasanzwe na Samusure abandi bakavuga ko ari umushoramari mu bikorwa bye nkuko nubundi babihamije ariko bakaba bavuga ko ntakindi kihishe inyuma y’akazi kabahuje.

Filime ’Makuta’ niyo yatumye abantu benshi batangira kwibaza kuri aba bombi ubwo batungurwaga no kubona Judith akinamo.

Uretse filime Makuta Kalisa yari asanzwe akina, amakuru yizewe ni uko bazafatanya gushaka izindi zo gushyira kuri iyi shene ya YouTube.

Muri izi harimo izo bazajya bakina ndetse n’izizaba zarakinwe n’abandi bakazigura mu rwego rwo kuzisangiza ababakurikira.

Ku ikubitiro, Kalisa yavuze ko bahise bagura filime yitwa Yuda ifite uduce 20 tuzajya dutambuka buri wa Gatatu w’icyumweru.

Samusure yirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga yahawe na Niyonizera ndetse nta nubwo yashatse kuvuga ku mubare w’ayo yaguze iyi filime nshya bise Yuda.

Uretse iyi filime Yuda, Kalisa yavuze ko hari na filime y’urwenya bari kurambagiza ku buryo mu minsi iri imbere nayo izatangira gutambuka kuri shene yabo ya YouTube.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ariel Wayz na Bwiza batunguranye nyuma y’ibibazo bisanzemo

Umuhanzikazi Ariel Wayz na mugenzi we Bwiza nyuma yo kwisanga mu bibazo...
25 June 2022 0

Umuyobozi wa AWF yifashishije indirimbo ’Nywe’ mu kugaragaza imbaraga u...

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu...
24 June 2022 0

Amafoto: Igikomangoma Charles yitabiriye ibirori bya Rwanda Fashion...

Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze ibirori bya Rwanda Fashion Week...
24 June 2022 0

Kizz Daniel yahishuye ko yifuza kuririmba mu gikombe cy’Isi indirimbo ye iri...

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu Gihugu cya Nigeria wamamaye nka Kizz...
24 June 2022 0

Muri Miriyari zituye isi ni wowe unyura! Urukundo ruravuza ubuhuha kwa...

Ngabo Medard Umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda...
24 June 2022 0

Urukundo rwa Diamond na Zuchu birakekwa ko rwajemo agatotsi

Nyuma y’uko Umuhanzi ukomeye muri Tanzania no muri Afurika muri rusange...
24 June 2022 0