skol

Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu

Yanditswe: Monday 18, Oct 2021

featured-image

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM yibarutse umwana w’umuhungu wa kabiri.Ibi bibaye mu gihe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yari yashimiwe n’umugabo we ubwitange agaragariza umuryango.

Amakuru dukesha ikinyamakuru hose.rw cya Kiss Fm, Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu ubaye uwa kabiri mu muryango we na Kagame Peter. Aba bombi bakaba bari basanzwe bafitanye undi mwana nawe w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 4.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umugabo we yaramutunguye, amusanga muri studio amushimira ko mu gihe cyose yari atwite yaranzwe n’imbaraga n’umurava mu kazi ke.

Abainyujije kuri konti ye ya Instagram ,Sandrine yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 Kiss FM amutunguye maze amusanganiza indabo n’akabaruwa kanditseho ubutumwa buriho utugambo twiza. Nyuma yo gushira aya mashusho hanze Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Thank you Love for the Surprise”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa