skol

Sano Panda na Yvan Mpano bagiye gususurutsa abakundana ku munsi wa Saint Valentin

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Umuhanzi akaba n’umuproducer, umucuranzi ndetse n’umukinnyi wa filime uzwi nka SANO PANDA, azasusurutsa abakunzi b’umuziki ari kumwe n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo z’urukundo Yvan Mpano.

Mu gihe abakundana hirya no hino ku Isi baba bizihiza umunsi wa Saint Valentin uba buri mwaka ku wa 14 Gashyantare, i Kigali ho hateganyijwe igitaramo cyihariye kizasusurutsa abazaba bishimira uyu munsi w’abakundana.

Iki gitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2026, kibere Sunset Village mu Busanza, ahazahurira abakunzi b’umuziki w’umwihariko abakundana bashaka kwizihiza St Valentin mu buryo budasanzwe.

Sano Panda azwi nk’umuhanzi ufite impano zitandukanye zirimo gutunganya indirimbo, kuririmba no gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye, akaba n’umukinnyi wa film, zimwe muri zo harimo "the bridge of Christmas" ibintu byatumye aba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda.

Abateguye iki gitaramo barasaba abakunzi b’umuziki n’abakundana kutazacikanwa n’iki gitaramo, kandi bakazaza kare kugira ngo batazabura imyanya.

Batangaje ko ibiciro byo kwinjira ari ibihumbi 40 ku bazaza ari Couple ndetse n’ibihumbi 25 ku muntu umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa