skol

Sarah Michelloti wahoze ari umugore wa Harmonize ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi mushya [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Umutariyanikazi Sarah Michelloti wahoze ari umugore wa Harmonize bakaza gutandukana kubera amakosa ahanini ashingiye ku kumuca inyuma byamushavuje umutima, yamaze kubona umukunzi mushya w’umuzungu.

Sarah Michelloti na Harmonize bakoze ubukwe mu mwaka wa 2019 batandukana mu 2020. Havuzwe byinshi kuri uku gutandukana kwabo biza kuba ibindi bindi ubwo uyu mutariyanikazi Sarah Michelloti yashyiraga ukuri kose hanze akavuga ko nta mahoro yigeze agira mu gihe yamaranye na Harmonize.

Sarah Michelloti yashyize hanze ifoto agaragaza umukunzi we mushya w’umuzungu

Yavuze ko Harmonize yamusigaga mu nzu akajya kumuca inyuma ndetse akanararayo. Yasobanuye ukuntu yari abizi neza ko Harmonize aryamana na Kajala wamamaye mu mwuga wo gukina filime muti Tanzania. Nyuma yo gutandukana ku munsi w’abakundana byeruye Harmonize yerekanye Kajala ariko kubera irari no gushurashura nawe akajya amuca inyuma agatereta umukobwa we witwa Paula Kajala w’imyaka 18.

Ku munsi w’abakundana ni bwo Harmonize yerekanye Kajala nk’umukinzi we

Urukundo rwabo ntirwarambye kuko Kajala yamuvumbuye bagatandukana bamaranye amezi 3 gusa. Nyuma yaho Rayvanny yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwa Harmonize uyu muhanzi yohererezaga umukobwa wa Kajala n’ibiganiro bagiye bagirana bigaragaza ko yateretaga umwana na nyina. Ibiganiro bagirana bigaragaza ko yamushoraga mu busambanyi amubwira ko yamushimisha mu buriri kandi ko byamunyura n’ibindi.

Ibyo gutereta umwana na nyina kwa Harmonize nta kintu na kimwe Sarah Michelloti yigeze abivugaho yabireberaga kure ku buryo byagaragaye ko buri wese ari mu nzira ze n’ubuzima bwe.

batandukanye muri 2020
Kugeza ubu uyu mutariyanikazi nawe yamaze kubona umukunzi mushya nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzania byabigarutseho ndetse bigashyira n’ifoto hanze igaragaza ko urukundo rugeze aharyoshye. Ibi binyamakuru byavuze ko iyi foto yashyizwe hanze na Sarah Michelloti.

Kajala yavumbuye ko Harmonize amuteretana n’umukobwa we baratandukana
Nta makuru ahagije aramenyekana kuri uyu mugabo nk’amazina n’ibindi, gusa igihari ni uko nawe ari umutariyani. Sarah Michelloti agitandukana na Harmonize yavuze ko ntagishobora kongera kubahuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa