skol
fortebet

Sat B yagize icyo abwira abamwikomye bavuga ko yambitse umugore we ubusa mu ndirimbo

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bahanzi bakomeye i Burundi wamamaye nka Sat B yasubije abamushinjije kwambika umugore we uusa mu mashusho y’indirimbo bahuriyemo avuga ko kuri bo ibyabaye nta nka baciye amabere.

Sponsored Ad

Sat B n’umugore we Belle 9Ice basohoye indirimbo nshya bise ‘Utamu’ igaragaramo amashusho agaragaza uyu muhanzikazi yambaye utwenda tugufi cyane.

Icyakora kuva yatangira kuyamamaza kugeza isohotse, Sat B ntiyahwemye kwakira ubutumwa bw’abamushinja kureka umugore we akambara uko ashaka mu mashusho yayo.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati “Ni ukuri nta nka yacitse amabere, wenda ni uko batumva Isi tubamo, nubwo ari umugore wanjye ariko twese turi abahanzi, rimwe na rimwe birashoboboka ko twakora amashusho nk’ariya bitewe n’indirimbo.”

Sat B yavuze ko bahisemo gufata amashusho arimo ay’imyenda migufi kuko indirimbo bakoze bayitekereje mu mpeshyi kandi bashakaga kwisanisha n’uko abantu bambara muri ibyo bihe by’ubushyuhe.

Akomeza avuga ko ntawe ukwiye kumwaturiraho ikibi kuko we n’umugore we ibyo bakoze nta kibi bari bagamije uretse gususurutsa abakunzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa