skol
fortebet

Sat B yahishuye ikintu cyamugoye mu gukundana n’umukobwa w’icyamamare

Yanditswe: Thursday 17, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cy’i Brurundu umaze kubaka izina wamamaye nka Sat B yahishiye ikintu cyagoranye cyane mu rukundo rwe n’umuhanzikazi Belle 9Ice bamaze igihe bakundana ndetse bakaba baranabyaranye.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru avuga ko gukundana n’umukobwa mwiza byongeye akaba icyamamare byari bigoye ariko bigakunda.

Ati “Urumva Belle 9Ice ni umukobwa mwiza, noneho wongereho no kuba ari icyamamare.inshuro nyinshi wasangaga telefone zigiye kudutandukanya ariko ubu twabifatiye umuti.”

Uyu muti Sat B yavugaga ni uko biyemeje kubana nta n’umwe ureba muri telefone y’undi.

Sat B kandi yaboneye guhishura igihe we n’umukunzi we bateganya gukora ubukwe kuko bamaze igihe kinini mu rukundo.

“Belle 9Ice tumaze igihe dukundana ndetse twaranabyaranye, ariko kumwita umugore wanjye bwo ntabwo haragera, ndateganya ko umwaka utaha utazarenga tudatanze ibirori mu miryango yacu.”

Uretse kuba aba bombi bakundana bafatikanya no mukazi kabo ka buri munsi cyane ko bahuje umwuga kuko usanga hari n’indirimo bagenda bakorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa