skol
fortebet

Scaloni yagaragaje amarangamutima nyuma yo kugeza Argentine ku mukino wa nyuma

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

 Scaloni yagaragaje amarangamutima nyuma yo kugeza Argentine ku mukino wa nyuma

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Scaloni, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma y’uko ayoboye ikipe ye ikagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda u Bwongereza mu mukino wa ½.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Mercedes-Benz waranzwe n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi. Nubwo Argentine yabanje gutsindwa, yaje kwitwara neza mu gice cyakurikiyeho, ihindura umukino maze yegukana intsinzi yayihesheje itike yo gukina umukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Nyuma y’umukino, Scaloni yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye, ashimangira ko bagaragaje umutima wo kurwana no kudacika intege kugeza ku munota wa nyuma.

Yagize ati: “Ndashaka kubwira Abanya-Argentine kwishimira ibi twagezeho. Abakinnyi bakoze akazi gakomeye kandi biragoye kubona amagambo asobanura ibyo iri tsinda rimaze kugeraho. Amarangamutima ni menshi ku buryo bigoye no kubivugaho.”

Yakomeje avuga ko ikipe ye itigeze icika intege nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, ahubwo yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura no gutsinda.

Scaloni yavuze ko icyo yishimira cyane atari intsinzi gusa, ahubwo ari uburyo abakinnyi be bagaragaje ubumwe, ubwitange n’icyizere, ibintu avuga ko ari byo bituma ikipe iba ikomeye.

Yavuze kandi ko n’iyo baza gusezererwa muri uwo mukino, bari gutaha bafite umutwe uhanitse kuko bari kuba batanze imbaraga zabo zose.

Ku bijyanye no gutwara igikombe, Scaloni yemeye ko ari inzozi ze, ariko agaragaza ko ibyo atari byo bipima agaciro ke nk’umutoza.

Yagize ati: “Birumvikana ko twese twifuza gutwara Igikombe cy’Isi, ariko si cyo kintu cyonyine kinyobora. Icy’ingenzi ni uko dukomeza kwitwara neza no guhangana n’ibihe bikomeye.”

Argentine izahura na Espagne ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga, saa cyenda z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, uzabera kuri MetLife Stadium i New York/New Jersey. Biteganyijwe ko uzaba ari umukino ukomeye uzahuza ikipe yatwaye Copa América n’iyegukanye igikombe cya Euro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa