Schwarzenegger yakomeje ikiganiro cyakorwaga na Donald Trump kuri NBC
Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017
Nyuma y’igihe atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yahagaritse ikiganiro "The Celebrity Apprentice" yagaragaragamo kuri televiziyo.Kuri ubu yamaze gusimburwa Schwarzenegger.
Schwarzenegger w’imyaka 69 y’amavuko, wasimbuye Perezida Donald Trump n’icyamamare i Hollywood, wamenyekanye muri filime nka Comando,...
Uyu mukinnyi avuka muri Autriche, yamenyekanye cyane mu myaka ya za 80 muri film z’imirwano nka "Terminator" (1984) na "Conan le Barbare" (1980) ndetse (...)
Nyuma y’igihe atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yahagaritse ikiganiro "The Celebrity Apprentice" yagaragaragamo kuri televiziyo.Kuri ubu yamaze gusimburwa Schwarzenegger.
Schwarzenegger w’imyaka 69 y’amavuko, wasimbuye Perezida Donald Trump n’icyamamare i Hollywood, wamenyekanye muri filime nka Comando,...
Uyu mukinnyi avuka muri Autriche, yamenyekanye cyane mu myaka ya za 80 muri film z’imirwano nka "Terminator" (1984) na "Conan le Barbare" (1980) ndetse kandi yanabaye guverineri wa Leta ya Californie kuva mu 2003 kugeza mu 2010.
- Perezida Donald Trump wasimbuwe mu kiganiro "The Apprentice"
"The Celebrity Apprentice" ni iki kiganiro cyakorwaga na Donal ari nacyo cyatumye atangira kumvikana mu mitwe y’abatuye Amerika. Iki kiganiro cyamwaguriye amarembo kugeza atangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine.
The Celebrity Apprentice ni ikiganiro mpamo (télé-réalité) gitambuka kuri televiziyo ya NBC kigatumirwamo umuntu w’icyamamare mu isi y’abikorera.
7sur7 yanditse ko ikiganiro cya mbere Arnold Schwarzeneger yakoze cyishimiwe cyane nk’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari bakurikiye icyo kiganiro babigaragaje.
Ni agace ka munani kafatiwe i Los Angeles cyatambukijwe kuri televiziyo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2017.
Muri iki kiganiro, uyu mugabo yari kumwe n’ibindi byamamare Boy George umwongereza uri mu ba mbere mu kuvangavanga imiziki(DJ), n’umuherwe w’umunyamerika Warren Buffett.
Ku rukuta rwa Twitter, Arnold Schwazenegger yanditse agaragaza ibyishimo yatewe no gutangira urugendo rushya rwo gukora ikiganiro gitambuka kuri Television nyuma y’uko amenyekanye muri Filime.
Yagize ati “ Ikiganiro cya mbere ntabwo kiba cyoroshye. Ariko ubu ibyamamare byamenye ibyo nifuza kugeraho. Mutinyuke mutange imbaraga zanyu zose.”
Arnold Alois Schwarzenegger uzwi ku izina rya commando hano mu Rwanda yavutse tariki ya 30/6/1947 ni umukinnyi wa filime, umushoramari,umunyapolitiki akaba akina n’imikino imukomeza umubiri.
Yabaye umuyobozi wa leta ya California muri Amerika kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2011.Yatangiye gukora guterura ibyuma afite imyaka 15 , ku myaka 20 yabaye umuhungu uhiga abandi ubushongore ku isi (mister universe). Yamenyekanye ku isi hose nk’umukinyi ukomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *